Nyuma y’ihangana rikomeye rimaze iminsi hagati y’abaraperi babiri Jay Polly na Pfla, ubu noneho P Fla yashyize ahagaragara indirimbo irimo amagambo abika umuraperi Jay Polly ko yapfuye ndetse anatabaza inshuti n’abavandimwe, Jay Polly we ngo ntacyo agishaka kuvuga ku muntu utuka na mama we.
Iyi ndirimbo ya Pfla yitwa “Turiho kubera Imana” igaragaramo amagambo akomeye cyane aho aba agaragaza ko Jay Polly yapfuye, akabika amenyesha ababyeyi n’umuryango w’umuraperi Bull Dog ngo batabare kuko Jay Polly yitabye Imana. Agira ati: “Umuryango wa Gasana Theo uramenyesha ko umusore wabo Tuyishime Joshua (Jay Polly) yaraye avuye ku bintu muri iri joro ryakeye mu bitaro bya Muhima. Bikaba bimenyeshejwe by’umwihariko umuryango wa Munyaneza Safari n'uwa Mariya Solange. Umuhango wo gushyingura ukazabera mu irimbi rya Rusororo i saa munani. Abagize ibyago mukomeze kwihangana."
Pfla akomeje kwibasira cyane umuraperi Jay Polly
Ibi bibaye mu gihe umuraperi Jay Polly yari aherutse gutangaza ko mugenzi we Pfla bigeze no kuririmbana muri Tough Gangs yaba adakura akaguma mu ndirimbo nk’izo bahereyeho cyera ari nabyo bituma adatera imbere. Jay Polly kugeza ubu ahamya ko ntacyo yavuga kuri Pfla ndetse nta n’ukwiye kuzongera kumubaza ibye kuko nta kinyabupfura agira, cyane ko ngo atatinya gutuka Jay Polly mu gihe atuka na mama we.
Jay Polly we ngo ntabwo yatungurwa no gutukwa n'umuntu utinyuka gutuka mama we mu ruhame. Aha Jay Polly ateruye umwana we
Jay Polly yagize ati: “Uriya nta kinyabupfura agira, nta n’ukwiye kuzongera kumumbazaho kuko kuntuka si igitangaza, nta muntu atatuka umuntu utuka mama we mu ruhame akubahuka ababyeyi be nta muntu atatuka, njye nta gihe nakongera guta nsobanura iby’umuntu nk’uriya utagira ikinyabupfura. Mama we ni umubyeyi ndetse ni umunyamakuru benshi bubaha ariko we ntatinya kumutuka yaramubyaye”.
Umuraperi Pfla n'umufasha we El Poeta banafitanye umwana
Uyu muhungu w’umunyamakuru Nzamukosha Hadidja wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda no kuri Radio Huguka yo mu karere ka Muhanga ubu akaba akora kuri Radio Ubuntu Butangaje, si ubwa mbere agirana ikibazo na Jay Polly kuko kuva yava mu itsinda aba bombi babarizwagamo, yakunze gukora indirimbo zibasira cyane uyu muraperi Jay Polly amutuka cyane, akaba kandi uretse na Jay Polly ajya atuka n’abandi bantu batandukanye mu ndirimbo ze cyane cyane abanyamakuru.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO