Nk’uko yourjewishnews dukesha iyi nkuru ibitangaza, icyo kigo kibinyujije ku rubuga rwa cyo rwa interineti, cyasobanuye ko cyahisemo korora izo ngurube, muri gahunda za cyo z’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu gitabo cy'ikinyarwanda bagira bati: "Abatazi uko rinurira ni bo barisebya....ariko mu kigo cya Templeton bo ngo barashaka ko rizajya rinurira nka Wisiki
Mu gihe ababyumvaga bibazaga ko izo ngurube zizajya zihabwa Wisiki nyinshi mu byo kunywa, icyo kigo cyasobanuye ko zizajya zigaburirwa ibinyampeke byifashishwa mu gukora Wisiki, hanyuma bizivanga, maze ayo matungo , mu Rwanda twita Akabenzi, agire uburyohe nk’ubwo ibyo binyobwa binyobwa n’abakomeye.
Ingurube 25 za mbere zororanywe uburyohe nk’ubwa Wisiki, zavutse mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu bwororero bwa Woodward, zikaba zitabwaho na Nick Berry umuhanga mu bumenyi bw’inyamaswa.
Iki kigo muri gahunda ya cyo cyise Umushinga w'Ingurube ni ho gishaka korora izifite icyanga nk'icya Wisiki