Kigali

Yari yemeje itariki y’ubukwe bwe! Ubuhamya bwa Alexander wari kumwe na Frank Rubaduka ubwo yarohomaga ku Kiyaga agapfa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2021 10:36
0


Ndamukunda Alexander wari kumwe na Frank Rubaduka ubwo yarohamaga mu kiyaga cya Cyohoha akitaba Imana, yavuze ubuhamya buteye agahinda agaruka ku munsi mubi wo ku Cyumweru yamaranye na Frank bari bamaze imyaka ibiri bahuriye mu bikorwa bitandukanye, bagamije guhindurira ubuzima benshi.



Frank Rubaduka watangije irushanwa ry'ubwiza rya Miss Career Africa, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 arohamye mu kiyaga cya Cyohoha mu Bugesera. Urupfu rwe rwashenguye benshi bamuzi kuva akiri muto, abo biganye, abo yahihibikaniriye iterambere ryabo, umuryango, inshuti n’abandi bavuga ko yababaniye neza mu gihe cy’urugendo rwe ku Isi.

Rubaduka yabagaho ubuzima buciye bugufi ahanira kuba umuntu w’abantu nk’uko byagarutsweho n’abatanze ubuhamya mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe, wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2020 mu rugo rwa Mukuru we, Dr Fidele ruherereye i Kanombe.

Frank Rubaduka yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2020, ari kumwe n’inshuti ye Alexander Ndamukunda bari bajyanye ku kiga cya Cyohoha kuhareba ubutaka bwo kugura n’ibindi. Mu nzira bagiye baganiraga nk’abantu baziranye igihe kinini.

Ndetse Frank ni we wari utwaye kuri moto Alexander n’ubwo atari ayizi neza. Hari nk’aho bageraga Alexander akaba ari we utwara. 

Alexander yibutsa ko Frank atwaye moto hari aho bageze abona ari kurwana na casque [ingofero y’abamotari n’abagenzi] ntiyamenya icyabaye, hashize akanya Frank amubwira ko ekuteri zari zimunize.

Muri uyu mugoroba w’ubuhamya, Alexander yavuze ko Frank yamubwiye amabanga y’ubuzima bwe akomeye harimo imishinga yagezeho n’iyo atekereza gukora, ahazaza h’ubuzima bwe mu bijyanye no kwagura umuryango, kugura ubwato bwo kugendamo mu mazi, kubaka inzu n’indi mishinga migari Frank yari afite.

KANDA HANO UREBE GUHERA KU MUNOTA WA 40' ALEXANDER AVUGA KU MUNSI WA NYUMA ARI KUMWE NA FRANK

Alexander yavuze ko Frank yari yamaze kwemeza kuzakora ubukwe tariki 27 ndetse ko afite indi nshuti yari yaramaze kubiganirizaho amusaba ko batangira gusengera urugendo rushya rw’ubuzima bwe yari agiye kwinjiramo. Ntiyavuze ukwezi cyangwa se umwaka Frank yari gukorera ubukwe.

Ati “…Yambwiye iby’urushako rwe uburyo abiteganyagamo. Ambwira itariki yumva azakoreraho ubukwe bwe yari amaze kuyihitamo. We n’inshuti yacu bari barabiganiriyeho bati ‘twemeze itariki tuyisengere’. ..Tariki 27 yumvaga ari bwo azakora ubukwe, 27 aba ari bwo apfa,…”.

Alexander yavuze ko we na Frank ku Cyumweru babyutse bajya gushakisha ubutaka ku Cyohoha, bigeze ku gicamunsi Frank amusaba ko bajya koga mu mazi ariko Alexander amubwira ko bose batazi koga bityo ko batakagiye mu mazi kandi bose batazi koga.

Ngo Frank yabonye abana bato bari hafi aho ku kiyaga barimo baroga abasaba kumwigisha we na Alexander, bituma nawe yinjira mu mazi. Frank yabwiraga Alexander ko adakwiye gutinya, kuko hari byinshi bagiye bakora bagerageza none bakaba barabigezeho kandi neza.

Alexander avuga ko yibukije Frank ko hari igihe nawe amazi yari agiye kumutwara ariko Frank akomeza kumusaba ko bagerageza bakamenya koga. Yavuze ko babanje kogera ku nkombe z’amazi, bagenda bicuma imbere kugeza ubwo Frank ageze ahantu harehare atangira gucubira ntiyongera kumubona.

Yavuze ko we n’abana babiri bari bari kumwe bagerageje kumutabara ariko biranga. Alexander avuga ko yahise ava mu mazi n’abana bajya gutabaza abari ku gasozi binjira mu mazi, umwe muri bo avuga ko yamukandagiye bamukuramo ariko yamaze gupfa.

Alexander avuga ko tariki 27 Ukuboza 2020, ari umunsi mubi adashobora kwibagirwa mu ntekerezo ze, kuko watwaye uwari inshuti ye basangiye akabisi n’agahiye.

Yavuze ko adashobora kwibagirwa ko Frank yakoraga aharanira inyungu za rubanda nyamwinshi. Ati "Sinari nzi ko inshuti yanjye twasangiraga byose yamfira mu maboko,..."

We avuga ko Frank yari yarateguye urugendo rw'ubuzima bwe. Kuko yari umukozi cyane, yakundaga igihugu, yifuzaga ko buri wese yagira ubuzima bwiza. Ni mu gihe Dr Fidele Mukuru we yavuze ko Frank yabayeho ubuzima bufasha abandi.

Frank Rubaduka arashyingurwa, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021 i Kabarore mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.



Inshuti, abavandimwe, abo bakoranaga n'abandi bari mu mugoroba w'ubuhamya ku buzima bwe

Byari amarira n'agahinda mu muhango wo kuvuga ku buzima bwa Frank witabye Imana tariki 27 Ukuboza 2020

Rudaduka witabye Imama ni we washinze Miss Career Africa, afungura n'ibindi bigo bikomeye 


KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BW'ABANTU BATANDUKANYE BAVUZE KURI FRANK


AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND