Kigali

IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame hamwe n'umwuzukuru we ku itariki ya 01/01/2021

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/01/2021 9:21
0


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yifashishije ifoto y'umwuzukuru we (umwana wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma) yifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2021.



Iyi foto hamwe n'ubutumwa buyiherekeje, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ahagana saa Saba z'ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 ubwo umwaka wa 2021 wari utangiye, hari hashize isaha imwe gusa uyu mwaka mushya utangiye. Perezida Paul Kagame agaragara ateruye umwuzukuru we n'ibyishimo byinshi, barebana mu maso, uyu mwana nawe akagaragara yishimiye guterurwa na Sekuru.


Perezida Kagame hamwe n'umwuzukuru we

Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Perezida Paul Kagame yifurije inshuti ze, abatuye isi bose ndetse n'umuryango we kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021. Yanditse ati "Umwaka mushya muhire nshuti, mwese n'umuryango". 

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda, risoza umwaka rikanatangiza undi mushya, Perezida Kagame yabifurije kuzahirwa na 2021, abifuriza ko wazababera umwaka w'uburumbuke. Yababwiye ko 2021 uzaba umwaka mwiza kurusha 2020. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020. Perezida Paul Kagame yagize ati:

"Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z’u Rwanda:

Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi n'ubwo twahuye n’ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe ntacyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho.

Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.

Mu by’ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze. Njye n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu Umwaka mushya Muhire wa 2021, uzababere uw’uburumbuke.

Mugire umugisha w’Imana".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND