Kigali

NKORE IKI: Mfite imyaka 39 simbyara! Maze gutandukana n’abagore 3 kubera icyo kibazo ubu narakennye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/01/2021 9:37
0


Umukunzi wa INYARWANDA anyuze kuri Email yatwandikiye agisha inama, agira ati ”Namaze gusoma inkuru y’urukundo mwakoze yavugaga kuri CIA, numva irakomeye, mpita ntekereza kubandikira ngo mumfashe gukira ibikomere by’urukundo”.



Yakomeje ati ”Ngewe ndi umugabo wagize amateka mabi rwose mu by’urukundo, ku myaka 26 narashatse kuko ntari mfite umuryango unyitaho, mu myaka 3 gusa madamu twaratandukanye kubera ikibazo cy'urubyaro, ariko ni njyewe ufite ikibazo.

Nyuma y’imyaka 6 narongeye ndashaka ariko nyuma y’imyaka hafi 3, ndongera ndasenya, biturutse ku rubyaro nanone ndetse nari maze no gukena nsigaye mpembwa amafaranga macye rwose n’akazi gasigaye ari ibiraka.

Nyuma y’umwaka 1 hari umukobwa nakubitanye nawe tuba turakururanye byihuse, mufasha mu bibazo yari afite dusa nk'ababana amezi 3 ariko bitaraba ku mugaragaro, amaze kumenya ko nta mafaranga ngifite, nasanze yapakiye ibishoboka arigendera.

Inama ngisha ni iyi: "Ese koko ubu nkeneye kongera gushaka? Ese ko numva nta cyizere nkifitiye igitsinagore namba, kugira ngo nongere kwizera igitsinagore byaza bite? Ese kwizera ko uwo muntu we atazangenza nk'abandi nabibwirwa n'iki?

Na cyane ko nta n'amafaranga nkigira, nta kazi keza mfite, nta nzu nta modoka, ndi umuntu uri aho ushakisha imibereho nk’abandi, kandi ngeze ku myaka y’ubukure hafi 39 bivuze ko maze imyaka 13 muri izo ntambara. Murakoze”. 

Muhe inama niba nawe ukeneye kugisha inama cyangwa kuduha ikindi gitekerezo twandikire unyuze ahatangirwa ibitekerezo cyangwa kuri Email: info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND