Uwamwezi Nadege wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Nana muri filime ya City Maid amaze gutwara ibikombe bibiri by’umukinnyi mwiza. Ubu kuri Instagram usanga abantu bamusaba ko baryamana ariko akabifata nk’urukundo rw’abafana kuko ari umubyeyi wiyubaha.
Nana kuri
Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 100. Igihe cyose agize icyo ashyiraho usanga abatari bake bamubwira ko bamukunda ndetse hakaba n’abamusaba ko bahuza
urugwiro. Ati: ’’Unyandikiye ndamusubiza ariko mu gihe mbona ko ari ngombwa, ariko hari abansaba urukundo kandi ndi umubyeyi wiyubaha, ikindi ku
mbuga nkoranyambaga siho basabira urukundo’’.
Uyu mubyeyi w’imyaka
28 y’amavuko bitewe n’ukuntu yiyitaho umubonye wese akeka ko akiri umukobwa nyamara afite umwana w’imyaka 11 banakunze kwifotozanya cyane dore ko anavuga
ko amukunda cyane. Ati: "Umwana wanjye yizihiza isabukuru namujyanye i Dubai,
yanantegetse kumugurira imbwa ndabikora kuko ndamukunda cyane".
Nana amaze kwegukana
ibihembo by’umukinnyi mwiza w’umwaka
Nana akina ibyo
yize mu ishuri rya Kigali Film. Yatangiye gukina by’umwuga mu 2014 muri City
Maid. Ati: "Najyaga ndota gutwara ibihembo noneho mu 2015, 2016 na mu 2017
natwaye ibihembo bya 'Best actress' mu Ishusho art, muri Rwanda Movie awards.
Nana avuga ko yakundaga gukina cyane ku buryo gutwara ibyo bihembo byamweretse
ko ibyo ari gukora bimuhamiriza ko ari mu nzira nziza.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NANA
Umujyi arota gutembereramo
Nana ageze I Dubai
yabaye nk'urota kuko yasanze ibintu byaho biteguye ku rwego rurenze urwo yari
asanzwe abonaho ibintu. Yagiyeyo ari mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru y’umwana
we. Umujyi yifuza kuzakandagiramo akaba ageze ku ndoto ze ni Hollywood yo muri
Amerika akifotoreza ku bimenyetso bishushanyijemo inyenyeri bisobanura
ibyamamare byakoze uduhigo.
Nana mu Rwanda
ahantu akunda gutemberera ni mu Mujyi wa Rubavu/Gisenyi ku Kiyaga cya Kivu kuko
akunda amazi n'ubwo atazi koga. Ati: "Jyewe iyo ndeba amazi numva nishimye ariko
sinatinyuka kuyegera kuko ndayatinya".
Ijambo yageneye
abafana be risoza umwaka wa 2020 rigatangira uwa 2021
Ati "Kuri uyu munsi
nsezeye 2020 yatumye twiga byinshi, abafana banjye ndabashimira. Abantu bose
bankunda mbifurije Amahoro y’Imana ibyo bazakora byose bizabera umugisha. Ibyo
muzakoresha intoki zanyu muzabigereho urukundo rwanyu ni rwo rudutera imbaraga.
Urukundo rwanyu ni urw’agaciro’’.
Nana yahishuye ko hari abagabo bamwibeshyaho bakamusaba kuryamana nawe
TANGA IGITECYEREZO