RMC yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe yo kwandikisha imirongo ya Youtube ikora nk’itangazamakuru. Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwatangaje ko rwasubitse igikorwa cyo kwandika shene za YouTube rwari rumaze iminsi rukora, ruvuga ko rugiye kongera kunonosora uburyo bwiza byakorwamo.
Ibi RMC yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020. Ni nyuma y’uko iki gikorwa cyo kwandika imiyoboro ya YouTube kitari cyavuzweho rumwe n’abantu batandukanye, aho hari abavugaga ko bidakwiriye. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas, rigira riti;
RMC yifuje gusobanura neza ko icyifuzo cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube cyatanzwe mbere na mbere n’abanyamakuru bakoresha YouTube mu kugeza amakuru ku babakurikira nk’abanyamakuru b’umwuga.RMC yahisemo kubanza kongera gukora izindi nyigo zisumbuyeho mbere yo gukora iki gikorwa, ku bw’izo mpamvu igikorwa cyo kwandikisha [imiyoboro ya YouTube] kibaye gisubitswe.
Barore Clephas Umuyobozi Mukuru wa RMC
Ku wa 17 Ukuboza 2020 ni bwo hatangiye gucicikana itangazo ryari ryasohowe na RMC ryibutsa abafite imiyoboro ya YouTube ikoreshwa mu gutangaza amakuru kwihutira kuyandikisha. Iri tangazo rigisohoka abantu batandukanye ntibabivuzeho rumwe. Hari abagaragaje ko YouTube ari urubuga nkoranyambaga rutagendera ku mahame y’itangazamakuru ku buryo rwagenzurwa na RMC.
RMC yasobanuye ko imiyoboro ya YouTube yasabwaga kwiyandikisha ari ikora nk’ibitangazamakuru byigenga gusa, ni ukuvuga ibinyamakuru, bikora akazi ka buri munsi ko gutara inkuru mu baturage, kuzitunganya no kuzitangaza hakoreshejwe umuyoboro wa YouTube.
Ngo impamvu yo gutangira kugenzura za YouTube zikora nk’ibitangazamakuru byigenga, ni uko gutara inkuru no kuzitangaza bigomba gukorwa kinyamwuga, hisunzwe itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, itegeko ryo kubona amakuru, n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru.
Urwo rwego kandi ngo rwafashe uwo mwanzuro bivuye ku birego by’abaturage RMC yagiye yakira, aho byinshi muri byo ari ibyaregaga abakora itangazamakuru ryo kuri murandasi, aho bashinjwaga kwica zimwe mu ngingo z’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.
Mu byo ufite shene ya YouTube yasabwaga kugira ngo yiyandikishe muri RMC, hari ukwishyura amafaranga 50,000 Frw, hakaba kugaragaza umurongo igenderaho wayo (Editorial line), kuba afite ikiranga ko ari umunyamakuru (ikarita yemewe ya RMC), mu gihe atari umunyamakuru asabwa kuba afite umunyamakuru wemewe uzajya uyikoraho bafitanye amasezerano y’akazi.
You Tube yatangijwe na Jawed Karim, Steve Chen na Chad Hurley mu 2005. Ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zisurwa cyane mu mateka ya murandasi. Igitangira gukora amashusho yamamaza uruganda rwa Nike niyo yarebwe na miliyoni imwe aca ako gahigo. You Tube igenzurwa na Google.
Iyo urebye ubona ko mu Rwanda batangiye kuyikoresha kuva mu 2007 muri Nzeri. Gusa kuva abanyamakuru batangira kumenya ko itanga amafaranga aruta ayo bahembwaga mu bitangazamakuru bakoreraga barayiyobotse ndetse bitangira gutera ikibazo cy’ubunyamwuga buke muri bamwe mu bayiyobotse na bamwe mu basigaye. Ubwo rero ni naho havuye igitekerezo cyo kureba uburyo abafite You Tube batangira kugenzurwa n'ubwo bikiri mu nyigo.
Itangazo rya RMC ryo gusubika kwandikisha shene za Youtube
TANGA IGITECYEREZO