Kigali

Umwaka wa 2020 utakurangiriraho udatunze aya mafoto ateye ubwuzu ya Paul Kagame n'umufasha we

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/12/2020 11:47
2


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ari mu Baperezida ku isi bambara neza kandi baberwa cyane hamwe n'umufasha we, Nyakubahwa Jeannette Kagame. Amafoto yabo usanga acaracara cyane mu Banyarwanda no ku mbuga nkoranyambaga kubera kuyakunda cyane n'ibikorwa byabo byiza byivugira.



Uyu mwaka wa 2020 na mbere yaho hari amafoto ya Nyakubahwa Paul Kagame na  Madamu we Jeannette Kagame, yagiye agera hanze bamwe akabageraho abandi akabacika. InyaRwanda, yakwegeranirije amafoto menshi watunga mbere y'uko uyu mwaka wa 2020 urangira  dore ko ubura amasaha make cyane ngo tuwusoze.


Muri aya mafoto harimo ayerekana urukundo rudasanzwe bombi bakundana nk'icyitegererezo cyiza ku baturarwanda n'abanyamahanga batari bake, ayerekana ubwitange n'urukundo bakunda abanyarwanda, akanyamuneza, gukunda siporo n'ibindi. Ni amafoto yagiye afatwa mu bihe bitandukanye yaba mu 2020 na mbere yaho, akaba afite umwihariko w'uko yakunzwe cyane.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi kwerekana amarangamutima yabo kuri Perezida Paul Kagame ndetse hari n'abahamya ko nta gushidikanya ari we mu Perezida ukunzwe cyane muri Afrika, ibitumwa bamwe bamwita Perezida wa Afrika. Perezida Kagame na Jeannette Kagame, bakunze gukangurira abanyarwanda gukundana no gufashanya, gukora cyane hahangwa imirimo no gukora Siporo ngororamubiri nka kimwe mu bituma umuntu amererwa neza akarwanya gusaza imburagihe. 

Perezida Kagame kandi akunda imikino itandukanye nko gukina Tennis, no gushyigikira cyane umupira w'amaguru, uw'amaboko cyane Basketball akunda kugaragara ku bibuga byayo areba imikino y'amakipe, cyane cyane ibera muri Kigali Arena inyubako nshya ikunze kuberamo ibikorwa bikomeye by'imyidagaduro.

AMWE MU MAFOTO YA PEREZIDA KAGAME NA MADAMU JEANNETTE KAGAME YAKUNZWE N'ABATARI BAKE


Perezida Kagame benshi bamufata nka Perezida wa Afrika yose


Imvura n'izuba ntibibuza Perezida Kagame gukora no kwitabira ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda

Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakunda cyane gukora siporo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Narcisse 4 years ago
    President Kagame arasobanutse pe, kandi agira ikinyabupfura kinshi cyane,akunda abanyarwanda nk'abana be yibyariye. Imana Igumye Imuturindire n'abe Bose kandi nitigumya kumushyigikira mu migambi ye, Urwanda tuzagumya kurubona heza gusa. Twitandukanye n'ibisambo, abagome n'abandi banzi b'urwanda n'ibyiza rumaze kugeraho, ubundi natwe tugumye kuvira agaciro ku isi hose.
  • BASOMINGERA clement3 years ago
    kagame turamwemera cyane nkintangarugero muri africa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND