Kigali

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ntabwo yageze ku ntego yihaye! Ubusesenguzi bwa Mike Karangwa

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/12/2020 17:13
2


Mike Karangwa wamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda, akaba yaranyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka, mu busesenguzi bwe yagaragaje ingingo zitandukanye zerekana ko Miss Nishimwe Naomie atageze ku ntego ye mu bijyanye no gushyira mu bikorwa umushinga we.



Aganira na InyaRwanda.com, ingingo ikomeye Mike Karangwa yagarutseho ni ijyanye no kuba Miss Nishimwe Naomie yaritandukanyije na Rwanda Inspiration Back Up mu bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano ze n’umushinga we. Tariki 17 Werurwe 2020, byatunguye benshi ubwo uyu mukobwa yashyiraga itangazo hanze akavuga ko ibijyanye n’inshingano ze n’imishinga ye azabyifasha ku giti cye atari kumwe na Rwanda Inspiration Back Up. 


Mike Karangwa yavuze ko Nishimwe Naomie atageze ku ntego ye mu gihe hasigaye igihe gito gatanga ikamba

Mike Karangwa yavuze ko iki cyemezo Miss Namonie yafashe cyo kwitandukanya na Rwanda Inspiration Back Up na cyo gishobora kuba hari uburyo cyadindije ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we. Ati ”Ntibyabura kuko hari ubunararibonye baba bafite, hari ibyo baba bashobora kumufasha urumva ntabwo byabura”.

Yakomeje avuga ko atatinda ku mahitamo ye kuko ari uburenganzira bwe gusa ashimangira ko iyo bafatanya byari kuba byiza kurusha. Indi ngingo yagaragaje ni ijyanye n’icyorezo cya COVID-19 cyoretse isi muri iki gihe. Yavuze ko iki cyorezo cyagoye cyane uyu nyampinga witeguye gutanga ikamba.

Yagize ati ”Ntabwo yigeze agera ku ntego yihaye, biroroshye kubyumva no kubibona ariko nanone ntekereza ko nta gihe kirarenga. Ati ”Kuri we nk’umukobwa witegura gusimburwa harimo icyo gitutu ariko nanone umuntu wese yamwumva”.

Mu kugaragaza ko buri wese akwiye kumwumva, Mike yavuze ko Naomie akimara gutorwa nyuma y’ukwezi kumwe gusa hahise haza gahunda ya 'Guma mu rugo' kandi n’ubu ibintu bikaba bitarasubira ku murongo. Ibi ngo biri mu byamubujije gushyira porogarame ye ku murongo kimwe n’uko n’ibindi bikorwa bitandukanye byadindiye.

Icyakora yavuze ko ntarirarenga kuko igihe icyo aricyo cyose ashobora gushyira mu bikorwa umushinga we mu gihe abamuri hafi bamufashije. Nishimwe yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 aserukiye Umujyi wa Kigali, afite umushinga ujyanye no kurwanya kanseri y’ibere mu Rwanda, ari na wo wamuhesheje amanota yo kwegukana ikamba nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 10 bajya mu cyiciro cya nyuma.


Mike Karangwa asanga Miss Naomie atarageze ku ntego yihaye, gusa ngo buri wese yamwumva






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bimawuwa4 years ago
    uyu mukobwa we yazize abajyanama babi bamugiriye inama yo kwitanukana akabura nu mushahara yagombaga kujya abona buri kwezi icyo ni gihombo gikuru yagize guhembwa wicaye gusa ukajya utwarwa kujya kwifotoza na bandi ubundi ugahembwa akayabo yagiriwe inama mbi kabisa iyo abanza akarindira akajya ayo frw ubundi umushinga we akawukora na nyuma dore ko nubundi iyo ureba ubona nta naho na bamubanjirije hari aho babigejeje..iyo mishinga baba bavuga bose iyo ureba usanga ari imwe yo gufasha bashinze ikigo kimwe kikajya gikora iyo mishinga yabo ahubwo miss watowe akaba ariwe ujya agihagararira uko avuyeho hakajyaho undi musimbiye ikigo kigakomera kikajya kinatanga akazi kaburi munsi no kumenyereza abandi bakobwa imirimo .
  • Rwema4 years ago
    Njyewe mbona baramushutse rwose.Umuntu se ngo wagombaga kugiraho manager Maman we, ubona barifuje ko hatagira umuntu wundi wo hanze ya famille yabo ugabana na miss kuri cash none ndebera ahubwo byarivanze.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND