Kigali

Safi Madiba yerekanye umwana we w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka itanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2020 9:50
1


Isabukuru Nziza, isabukuru nziza- Ni amagambo yumvikana mu ndirimbo umuhanzi Niyibikora Safi Madiba yifashishije mu kwifuriza isabukuru nziza umwana we w’umuhungu wujuje imyaka 5 y'amavuko.



Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzi agaragaje ko afite umwana. Amashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, agaragaza amafoto y’uyu mwana mu bihe bitandukanye nk'aho ari ku igare, ahagaze, atumbiriye umufotora n’ibindi.

Uyu mwana w’umuhungu ari mu kigero cy’imyaka itanu. Mu kumwifuriza isabukuru nziza, uyu muhanzi Safi Madiba uri kubarizwa mu gihugu cya Canada, yagize ati “Ku munsi nk’uyu intare, icyamamare gito, Madiba muto, yaravutse. Isabukuru nziza mwana mwanjye. Papa aragukunda.”

Uyu mwana w’umuhungu yitwa N. Jaden Lion ndetse afite konti ye ya Instagram akurikirwa n’abantu 57. Ni mu gihe amaze gukora ‘post’ 11, akurikira umuntu umwe gusa. Kuri iyi konti, bigaragara ko igenzurwa na nyina. Ndetse ashishikariza abantu kubana neza.

Ntibizwi neza nyina w’uyu mwana. Kuko mu bantu bazwi bakundanye na Safi Madiba barimo Knowless Butera, Judithe Niyonizera na Umutesi Parfine nta n’umwe wigeze avuga ko yabyariye uyu muhanzi. InyaRwanda ntibyadukundiye kuvugana na Safi, gusa amakuru yizewe avuga ko uyu mwana we yujuje imyaka 5 y'amavuko.


Jiden Lion, umwana w'umuhanzi wa Safi Madiba

Umuhanzi Safi Madiba yifurije isabukuru nziza umwana w'umuhungu we uri mu kigero cy'imyaka itanu

Safi Madiba aherutse gutangaza ko ameze neza nyuma y'icyumweru cyari gishize ahanganye na Covid-19







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange4 years ago
    Ndagukunda shaka number yawe.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND