RFL
Kigali

Intimba n’agahinda mu butumwa bwa Jules Sentore wabuze mubyara we King Bayo wakoreraga muzika hanze y’u Rwanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/11/2020 14:31
1


Mu buzima, ni kenshi abantu bahura n’ibibababaza bagashengurwa umutima, biragoye cyane kwakira ko umuntu wawe wa hafi cyane mu muryango yatabarutse, bibaho ariko bisaba umutima ukomeye ugakomeza ubuzima busanzwe. Umuhanzi Jules Sentore ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura mubyara we witabye Imana, King Bayo.



Umuhanzi King Bayo witabye Imana, ni mwishywa wa Masamba Intore, akaba mubyara wa Jules Sentore. Yakoreraga umuziki mu gihugu cya Mali. Yakoze indirimbo nyinshi zirimo nka; Ntibizongere, Paradizo, n’indirimbo yitwa Diarabi ya Jules Sentore, King Bayo agaragaramo, ikaba mu zakunzwe na benshi.


Jules Sentore yababajwe cyane n'urupfu rwa mubyara we, King Bayo

Ishimwe Soumare Frank wakoreshaga izina rya King Bayo mu muziki, amakuru avuga ko yapfuye abuze umwuka. Mu butumwa Jules Sentore yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje akababaro n’agahinda kamushenguye umutima kubera kubura umwe mu bo mu muryango we, abaka mu byara we.

Yanditse kuri Instagram ati "Kwakira ko wagiye byo ntibiri hafi aha, ariko kandi nizeye ko nzongera nkakubona. Mvuze ko Imana yagukunze kuturusha byo bisa nk'ihame kuko iraguha ntimugura. None mubyeyi wacu uyu muvandimwe ndamuguhaye unkundire wumve igisabisho cye kuko hari byinshi yari afite kugutura akiri muri ubu buzima none umujyanye mu bundi, nizere ko ho azahabonera Umunezero nk'uko wabidusezeranyije”.

Akomeza agira ati: “Bayo hari byinshi twanyuzemo hamwe ndetse wabaye uwa mbere mu kunkundisha ibyo nkora ubu ngubu, ariko amarira ndi kurira ubu ngubu si ay'agahinda gusa, oya! harimo n'umunezero, ndibuka ko buri gihe aho wabaga uri wifuzaga ko nanjye nahaba. Bro ndababaye ariko reka nihangane kuko ibyo tubona ubu bifite iherezo. Munyihanganire kandi murakoze”.


Ubutumwa bwa Jules Sentore washenguwe n'urupfu rwa mubyara we King Bayo

KANDA HANO UREBE PARADIZO YA KING BAYO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUNGA Karegine@gmail.com 3 years ago
    Subu Jules niba ari mwishywa wa MASAMBA na King BAYO akaba umwishywa wa MASAMBA ISANO ryaba muvuze siko mu kinyarwanda ryitwa rwose! Abana bafite ababyeyi bavukana (Mama) si Ababyara. King BAYO may your youngest soul Rest in paradise!





Inyarwanda BACKGROUND