RFL
Kigali

Tom Close yongeye gushyirwa mu bazemeza uwegukana ikamba rya Miss Career Africa ihatanyemo abanyarwandakazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2020 17:12
0


Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yongeye gushyirwa mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Career Africa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.



Abakobwa 38 baturutse imihanda yose muri Afurika bagiye guhurira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, ku wa Mbere berekeze mu Ntara y’Iburasirazuba y’u Rwanda, aho bazamara icyumweru mu mwiherero.

Abanyarwandakazi bari mu bahataniye ikamba ni Naome Mugisha, Genevieve Iranyuze Atosha, Hirwa Clemence Tuyishimire, Betty Mutesi, na Mignonne Gisele Irankunda.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Career Africa 2020 azamenyekana mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Marriott Hotel ku wa 27 Ugushyingo 2020.

Ni kimwe mu bikorwa bitegerejwe mu Rwanda. Ndetse Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu minsi ishize cyatanze amahugurwa y’icyumweru ku banyarwandakazi bahatanye muri iri rushanwa, kugira ngo bazitware neza.

Ni irushanwa rikenerwamo akanama nkemurampaka k’abahanga bumva neza imishinga abakobwa bamurika, icyo izamarira sosiyeye mu gihe kirekire ndetse nawe ubwawe.

Kuri iyi nshuro ya kabiri hiyambajwe umuhanzi Tom Close uzaba akuriye komite y’abagize Akanama Nkemurampaka kazemeza Miss Career Africa 2020, aho azakorana n’aba-Holandi babiri, uwo muri Afurika y’Epfo umwe, umunya-Kenya umwe n’undi munyarwanda umwe.

Mu gihe cy’umwiherero uzamara icyumweru kimwe, hiyambajwe akanama nkemurampaka karimo uwo muri Afurika y’Epfo umwe, umunya-Zimbabwe umwe, Abanyarwanda babiri n’umunya-Kenya umwe.

Rubaduka Frank washinze Miss Career Africa yabwiye INYARWANDA, ko bishimiye kuba Tom Close yagarutse mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa, bigaragaza ko ashyigikiye urugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukowa.

Akomeza ati “Twishimiye ko yabyemeye. Ni ikigaragaza ko dufitanye umubano mwiza. Akomeje gushyigikira abakobwa, yatubwiye ko bitari byoroshye kuza ariko avuga ko yagarutse kubera ko akunda iri rushanwa ndetse n’ibikorwa bikorerwa abakobwa bo muri iri rushanwa.”

Rubaduka yavuze ko kuri iyi nshuro ya kabiri iri rushanwa riba, bishimira uburyo itangazamakuru ryarihaye umwanya, ibihugu byo mu mahanga bikarikurikirana umunsi ku munsi, kandi bagashyigikira abakobwa babo.

Ati “Turishimira uburyo ibihugu bitari u Rwanda byaryitabiriye bikarigira iryabo. Iyo urebye urujya n’uruza rw’abantu batora bashishikariza, bayoboka, bitabira ibikorwa by’irushanwa, ni uburyo bushimishije.”

Yavuze ko banishimira uburyo Leta y’u Rwanda yagize uruhare muri iri rushanwa, aho aba Minisitiri batandukanye bashishikarije abaturarwanda gutora Abanyarwandakazi no kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyarahuguye abanyarwandakazi batanu babonye itike.

Frank ati “Dufite umutekano n’ibyiringiro by’uko ubufasha twavanye muri Leta y’u Rwanda bizaduha umurava n’imbaraga zo gutera neza ibintu turi gukora. Birashimishije!

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe hari urubyiruko rurenga 200 rwo mu bihugu bitandukanye barihagarariye. Rigiye kuba kandi abakobwa batsindiye ibihembo barabihawe, ndetse n’imishinga yabo yaratangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bahatanira ikamba rya Miss Career Africa, baratangira kugera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020 abandi ku Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2020.

Abategura Miss Career Africa ni bo bishyuye amatike y’indege y’abakobwa bose uko ari 38 bitabiriye iir rushanwa ifatanyije n’umuterankunga wayo Mukuru Microlend Australia. Bazishyurirwa buri kimwe cyose, kuva bageze mu Rwanda kugeza basubiyeyo.

Abaje mu Rwanda ni abatsindiye muri Afurika y’Amajyaruguru, Afurika y’Amajyepfo, Afurika y’Iburengereza, Afurika y’Iburasirazuba n’Afurika yo Hagati.

Bose bazabanza gushyirwa ahantu habugenewe kugira ngo basuzumwe niba muri bo ntawanduye icyorezo cya Covid-19, hanyuma ku wa Mbere berekeze mu Ntara y’Iburasirazuba ku Mbuto z’Amahoro i Gahini, aho bazakorera umwiherero w’icyumweru kimwe.

Umuhanzi Tom Close yagizwe Umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka kazemeza Miss Career Africa 2020

Mu gihe cy’icyumweru bazamara muri ‘Boot Camp’ bazahabwa amahugurwa atandukanye arimo ajyanye no gutegura ndetse no kunononsora imishinga yabo, uko bitwara imbere y’akanama nkemurampaka n’ibindi.

Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura Mukamwiza Yvette w’imyaka 22 y’amavuko wari umaranye ikamba umwaka umwe. Umukobwa ahembwa amadorali 5,000 agera kuri Miliyoni 4.7 Frw.

Muri iri rushanwa kandi hatangwa andi makamba arimo nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art. Abakobwa bahatana bari bahagati y’imyaka 18 na 24.

Tom Close wagizwe Umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Career Africa. Ni umunyamuziki akaba n’umuganga ubimazemo igihe. Yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza [Best Artist] mu irushanwa ryateguwe na Kaminuza y’u Rwanda muri 2008.

Yegukanye ibihembo bya Salax Awards muri 2009, 2010 na 2011. Yaciye agahigo ko kwegukana irushanwa ry'umuziki rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya Mbere muri 2011.

Yanditse ibitabo bitandukanye byifashishwa n’abana byashyizwe mu isomero harimo nka ‘Inka yanjye’, ‘Nkunda u Rwanda’ na ‘Isuka yanjye’. Ni umuhanzi waguye igikundiro cye binyuze mu ndirimbo nka ‘Sinzigera nkureka’, ‘Ndakubona’, ‘Ntibanyurwa’, ‘Impamvu’ n’izindi.

Amafoto y’Abanyarwandakazi bahatanye muri Miss Career Africa 2020:

Mugisha Naome yasoje amasomo ajyanye n’Ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda

Iranyuze Genevieve Atosh ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Southern New Hampshire University

Mutesi Betty yasoje amashuri ye yisumbuye mu 2019 mu Ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ubumenyamuntu (PCB)


Hirwa Tuyishimire Clémence

Abanyarwandakazi bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Aime Films-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND