Sheebah Karungi yatangaje imigabo n’imigambi afite irimo kuba yaba ahagaritse gukora umuziki mu gihe utubari tutarafungurwa. Ibi abitangaje nyuma y’igihe gito amaze gusohora album ya gatanu yise Samali.
Umuhanzikazi
Sheebah Karungi ukomoka mu gihugu cya Uganda wubatse izina rikomeye mu bihugu
byo mu karere k'ibiyaga bigari ndetse no hanze yaho, yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe
zirimo nka Go Down Low, Wadawa, John Rambo ndetse n’izindi nyinshi.
Sheebah akaba
yatangaje umwanzuro yafashe nyuma y’iminsi micye ishize yujuje imyaka 31 y’amavuko. Uyu
muhanzikazi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa Sqoop gikorera muri
Uganda, yatangaje ko atazongera gukora umuziki kugeza igihe bazafungurira
utubari.
Sheebah Karungi aherutse kuzuza imyaka 31 y'amavuko
Mu magambo
ye yagize ati: ”Ngiye kuba mpagaritse gusohora indirimbo kugeza igihe bazafungurira
utubari, kuri twe nk'abahanzi biragoye ko twakora umwuga wacu neza mu gihe nta
bitaramo biri kuba cyangwa ngo tubashe gucuranga mu tubari.”
Yakomoje kandi
ku ngaruka Covid-19 yagize ku bahanzi zirimo nko kutinjiza amafaranga nk'uko byari
bisanzwe kuko batakibona uko bakora ibitaramo hamwe n’ibindi bintu byabahaga
amafaranga nko gutaramira abantu mu tubari.
Sheebah
akaba yanavuze ko mu gihe utubari tugifunze bigoye ko imyidagaduro ikomeza kandi
ari yo yabahaga amafaranga. Umwanzuro wo kuba yihaye akaruhuko yawufashe nyuma
y'uko yabonye album aherutse gusohora itarigeze imwinjiriza amafaranga nk'uko
yari abyiteze.
Yijeje abafana
be ko mu gihe agiye kumara adasohora indirimbo agiye kucyibyaza umusaruro ariwo
wo kwandika indirimbo nziza kuko azaba afite igihe gihagije. Yasoje anasaba
abakunzi be kuba bakumva indirimbo zigize album nshya yasohoye mu kwezi kwa
munani yise Samali bategereje ko utubari dufungurwa maze akongera agasohora
ibihangano bishya.
TANGA IGITECYEREZO