RFL
Kigali

Sheebah ntazongera gusohora indirimbo mu gihe utubari tutarafungurwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/11/2020 12:58
0


Sheebah Karungi yatangaje imigabo n’imigambi afite irimo kuba yaba ahagaritse gukora umuziki mu gihe utubari tutarafungurwa. Ibi abitangaje nyuma y’igihe gito amaze gusohora album ya gatanu yise Samali.



Umuhanzikazi Sheebah Karungi ukomoka mu gihugu cya Uganda wubatse izina rikomeye mu bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari ndetse no hanze yaho, yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo nka Go Down Low, Wadawa, John Rambo ndetse n’izindi nyinshi.

Sheebah akaba yatangaje umwanzuro yafashe nyuma y’iminsi micye ishize yujuje imyaka 31 y’amavuko. Uyu muhanzikazi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa Sqoop gikorera muri Uganda, yatangaje ko atazongera gukora umuziki kugeza igihe bazafungurira utubari.


Sheebah Karungi aherutse kuzuza imyaka 31 y'amavuko

Mu magambo ye yagize ati: ”Ngiye kuba mpagaritse gusohora indirimbo kugeza igihe bazafungurira utubari, kuri twe nk'abahanzi biragoye ko twakora umwuga wacu neza mu gihe nta bitaramo biri kuba cyangwa ngo tubashe gucuranga mu tubari.”

Yakomoje kandi ku ngaruka Covid-19 yagize ku bahanzi zirimo nko kutinjiza amafaranga nk'uko byari bisanzwe kuko batakibona uko bakora ibitaramo hamwe n’ibindi bintu byabahaga amafaranga nko gutaramira abantu mu tubari.

Sheebah akaba yanavuze ko mu gihe utubari tugifunze bigoye ko imyidagaduro ikomeza kandi ari yo yabahaga amafaranga. Umwanzuro wo kuba yihaye akaruhuko yawufashe nyuma y'uko yabonye album aherutse gusohora itarigeze imwinjiriza amafaranga nk'uko yari abyiteze.

Yijeje abafana be ko mu gihe agiye kumara adasohora indirimbo agiye kucyibyaza umusaruro ariwo wo kwandika indirimbo nziza kuko azaba afite igihe gihagije. Yasoje anasaba abakunzi be kuba bakumva indirimbo zigize album nshya yasohoye mu kwezi kwa munani yise Samali bategereje ko utubari dufungurwa maze akongera agasohora ibihangano bishya. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND