Alicia Keys umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki ku isi yarase ibigwi Diamond Platnumz baherutse gukorana indirimbo yitwa 'Watsed Energy' yasohotse kuri album uyu muhanzikazi aherutse gusohora yitiriye izina rye Alicia.
Alicia Augello Cook wamenyekanye nka Alicia
Keys mu ruhando rwa muzika ku rwego mpuzamahanga, yatangiye kuririmba ubwo
yari afite imyaka 12 y’amavuko maze aza kujya mu nzu itunganya umuziki yitwa
Colombia Records ubwo yari amaze kugira imyaka 15. Guhera ubwo uyu mukobwa
yarakunzwe bikomeye kugeza n'ubu ari mu bayoboye umuziki mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
By'umwihariko
Alicia Keys yamenyekanye mu bihugu bigize umugabane wa Africa ubwo yasohoraga
indirimbo yise 'No One' mu mwaka wa 2008. Yakomeje gukundwa n'abatari bake kandi
ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Girl On Fire' mu mwaka wa 2012. Alicia Keys ari mu
bakobwa bacye batsindiye ibihembo byinshi bikomeye birimo nka Grammy Awards, BET Awards, VMA’s Awards n’ibindi byinshi.
Alicia Keys
uherutse gusohora album nshya ikaba ari iya 20 asohoye yise Alicia, igizwe n’indirimbo
17, yagiye aririmbana n’abandi bahanzi batandukanye barimo na Diamond Platnumz
ukomoka mu gihugu cya Tanzania. Indirimbo yabo bakaba barayise 'Wasted Energy'.
Mu kwezi kwa
munani kw'uyu mwaka wa 2020 ubwo Alicia Keys yasohoraga album nshya byatunguye
abantu benshi kubona Diamond Platnumz ariho by'umwihariko abanyafurika. Abafana
ba Diamond nabo byarabashimishije kuko berekenaga amarangamutima yabo babinyujije
ku mbuga nkoranyambaga.
Mu ijoro
ryakeye Alicia Keys yagiranye ikiganiro cyirambuye n'ikinyamakuru kitwa The
Shaderoom, kivuga kuri album aherutse kumurika. Muri iki kiganiro ni naho
yahereye ashimagiza Diamond Platnumz anamushimira uruhare yagize mu kumufasha
gukora indirimbo nziza nka 'Wasted Energy'.
Alicia Keys
yatangaje ko ubwa mbere abona Diamond Platnumz yamuboneye mu ndirimbo yakoranye
na NeYo hanyuma y'ibyo yongera kubona indi ndirimbo uyu musore yakoranye na
Omarion yise 'African Beauty', aho ngo niho yaboneye ubuhanga ndetse n’umwihariko
wa Diamond Platnumz.
Yakomeje avuga
ko akimara kubona uburyo Diamond afite umwihariko we wo kuririmba yahise yifuza
ko bakorana indirimbo. Alicia Keys yakomeje avuga ko yatunguwe no kubona
imibyinire inogeye amaso ya Diamond ndetse kandi ko yanejejwe n’uburyo uyu
musore atamuruhije ubwo bari muri studio batunganya indirimbo Wasted Energy.
Yasoje ikiganiro ashimira byimazeyo Diamond Platnumz anabwira abafana be ko ateganya kongera gukorana indirimbo n'uyu muhanzi mu minsi ya vuba. Kuba Diamond Platnumz yaragiye kuri album ya Alicia Keys byatumye ahita aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa wagiye kuri album y’umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO