RFL
Kigali

Alicia Keys yarase ibigwi Diamond Platnumz karahava

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/11/2020 9:33
0


Alicia Keys umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki ku isi yarase ibigwi Diamond Platnumz baherutse gukorana indirimbo yitwa 'Watsed Energy' yasohotse kuri album uyu muhanzikazi aherutse gusohora yitiriye izina rye Alicia.



Alicia Augello Cook wamenyekanye nka Alicia Keys mu ruhando rwa muzika ku rwego mpuzamahanga, yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko maze aza kujya mu nzu itunganya umuziki yitwa Colombia Records ubwo yari amaze kugira imyaka 15. Guhera ubwo uyu mukobwa yarakunzwe bikomeye kugeza n'ubu ari mu bayoboye umuziki mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

By'umwihariko Alicia Keys yamenyekanye mu bihugu bigize umugabane wa Africa ubwo yasohoraga indirimbo yise 'No One' mu mwaka wa 2008. Yakomeje gukundwa n'abatari bake kandi ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Girl On Fire' mu mwaka wa 2012. Alicia Keys ari mu bakobwa bacye batsindiye ibihembo byinshi bikomeye birimo nka Grammy Awards, BET Awards, VMA’s Awards n’ibindi byinshi.

Alicia Keys uherutse gusohora album nshya ikaba ari iya 20 asohoye yise Alicia, igizwe n’indirimbo 17, yagiye aririmbana n’abandi bahanzi batandukanye barimo na Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania. Indirimbo yabo bakaba barayise 'Wasted Energy'.

Mu kwezi kwa munani kw'uyu mwaka wa 2020 ubwo Alicia Keys yasohoraga album nshya byatunguye abantu benshi kubona Diamond Platnumz ariho by'umwihariko abanyafurika. Abafana ba Diamond nabo byarabashimishije kuko berekenaga amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.


Uhereye iburyo hari Diamond Platnumz ari kumwe na Alicia Keys ndetse n'umugabo we Swizz Beat ubwo bari muri studio batunganya indirimbo Wasted Energy.

Mu ijoro ryakeye Alicia Keys yagiranye ikiganiro cyirambuye n'ikinyamakuru kitwa The Shaderoom, kivuga kuri album aherutse kumurika. Muri iki kiganiro ni naho yahereye ashimagiza Diamond Platnumz anamushimira uruhare yagize mu kumufasha gukora indirimbo nziza nka 'Wasted Energy'.

Alicia Keys yatangaje ko ubwa mbere abona Diamond Platnumz yamuboneye mu ndirimbo yakoranye na NeYo hanyuma y'ibyo yongera kubona indi ndirimbo uyu musore yakoranye na Omarion yise 'African Beauty', aho ngo niho yaboneye ubuhanga ndetse n’umwihariko wa Diamond Platnumz.

Yakomeje avuga ko akimara kubona uburyo Diamond afite umwihariko we wo kuririmba yahise yifuza ko bakorana indirimbo. Alicia Keys yakomeje avuga ko yatunguwe no kubona imibyinire inogeye amaso ya Diamond ndetse kandi ko yanejejwe n’uburyo uyu musore atamuruhije ubwo bari muri studio batunganya indirimbo Wasted Energy.

Yasoje ikiganiro ashimira byimazeyo Diamond Platnumz anabwira abafana be ko ateganya kongera gukorana indirimbo n'uyu muhanzi mu minsi ya vuba. Kuba Diamond Platnumz yaragiye kuri album ya Alicia Keys byatumye ahita aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa wagiye kuri album y’umunyamerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND