RFL
Kigali

Nyamagabe: Ngera w'imyaka 75 yashimye Jules Sentore anasaba Leta kumufasha gusohora indirimbo ze zagirira abanyarwanda akamaro-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/11/2020 19:58
0


Musaniwabo Eugenia uzwi nka Ngera utuye mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kaduha, akagari ka Kavumu, umudugudu wa Bamba avuga ko n'ubwo ashimishijwe no kuba indirimbo ye yarasubiwemo na Jules Sentore byakabaye byiza nawe abonye inkunga akajya ashyira hanze indirimbo ze kuko afite nyinshi zagira icyo zihindura.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mukecuru wamamaye mu muziki nka Ngera, yadutangarije ko bitewe n'ubushobozi buke akora ibihangano bikajyanwa n'abandi kubera ko aba atabisohoye ndetse akaba afite ikibazo ko nanapfa nta bihangano azasiga abantu bazajya bamwibukiraho nk'uko bigenda ku bandi bahanzi.

Yatakambiye Leta y'u Rwanda by'umwihariko Akarere ka Nyamagabe n'Umurenge wa Kaduha ko bamutera inkunga akajya akora ibihangano bye yaba amajwi n'amashusho nawe bikajya hanze, agatambutsa ubutumwa bwe nk'abandi. Ngera kandi avuga ko kubera kurera abana be hamwe n'abandi bana 2 avuga ko yatoraguye batazi n'ababyeyi babo ariko akaba abita abana be, nta bushobozi agifite bwo kubatunga.

Ngera avuga kandi ko ubutaka n'inka yari yahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yabigurishije kugira ngo abo bana babone uko biga n'uko babaho, kugeza ubu akaba avuga ko akeneye ubufasha no mu buzima busanzwe cyane ko amaze gusaza atakibasha kubona uko ashakisha ngo arebe icyatunga abo bana.

Ngera kandi yasoje ikiganiro twagiranye ashima cyane byimazeyo Leta y'u Rwanda idahwema kwita ku baturage bayo by'umwihariko agashima Perezida Paul Kagame yaba ku bufasha bugaragara yagiye atanga ndetse n'inama agenera abanyarwanda bose muri rusange. Avuga ko inama ze ari zo zimwubaka zigatuma yumva ko akwiye gukorera igihugu cye mu buryo ashoboye bwose. Yanashimiye cyane Jules Sentore wasubiyemo indirimbo ye 'Ngera'.


Ngera arasaba Leta kumufasha gusohora indirimbo ze zagirira abaturage akamaro

InyaRwanda.com twaganiriye na Jules Sentore ngo twumve ko azi uyu mukecuru cyangwa niba hari icyo yumva yamufasha. Kuri telefone, Jules Sentore yatwitabye turi kumwe na Ngera, turamumuha baravugana, ati: "Ndagukunda cyane ni ukuri mama kandi ntacyo nzarya ngo nkwime aho nzarara uzarara aho kandi ubu ndizera tugiye kujya tuvugana kenshi gashoboka kuko mbonye telefone yawe kandi ubufasha bwanjye urabubona vuba bidatinze".

Nyuma yo gusaba ubufasha Leta kugira ngo atunganye indirimbo ze, twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubitekerezaho niba buteganya kugira icyo bumufasha maze twegera Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Kaduha, Furaha Guillaume atangariza InyaRwanda.com ko bamutekerezaho cyane ko asanzwe ari n'umuntu ubafasha mu bijyanye no gususurutsa abaturage.

Gitifu Furaha yanashimangiye ko uyu mukecuru ari umwe mu baturage bakurikiza gahunda za leta banakangurira abandi kuzikurikiza abinyujije mu ndirimbo nyinshi ahimba. Yanatubwiye ko nk'umurenge bari gushaka uko bazajya bamufasha ibyo bihangano bye bikajya hanze bikaba n'ishema rya Kaduha nk'umuhanzi wayo.


Ngera hamwe n'umuhungu we


Ngera hamwe n'umuhungu we ndetse n'umukazana we

REBA HANO IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA NGERA


REBA HANO 'NGERA' INDIRIMBO YA JULES SENTORE YANDITSWE N'UMUKECURU NGERA W'IMYAKA 75


INKURU + VIDEO : Patrick Promoter - InyaRwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND