RFL
Kigali

FIFA yategetse ikipe ya KCB kwishyura Mugabo Gabriel hafi Miliyoni 18 Frws bitarenze iminsi 45

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/11/2020 12:22
0

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yategetse ikipe ya KCB yo muri Kenya kwishyura myugariro w'Umunyarwanda Mugabo Gabriel ibihumbi 18$ (17,829,093 Frws) bitarenze iminsi 45 kubera kutubaha ibikubiye mu masezerano cyangwa igafatirwa ibihano bikomeye mu myaka 3.



Mugabo Gabriel yatandukanye n'ikipe ya KCB yari amazemo umwaka umwe, nyamara yari yayisinyiye imyaka ibiri. Byatumye uyu mukinnyi yiyambaza urwego rushinzwe kurengera uburenganzira bw'Abakinnyi muri FIFA, kugira ngo arenganurwe.

Nyuma yo gusuzuza ikibazo cya Mugabo n'ikipe ya KCB, FIFA yategetse iyi kipe yo muri Kenya kwishyura uyu mukinnyi ibihumbi 18 by'amadolari (18000$) angana na  (17,829,093 Frws) kubera kutubaha amasezerano basinyanye.

FIFA yategetse ko KCB igomba kuba yishyuye aya mafaranga bitarenze iminsi 45, bitaba ibyo igahagarikwa imyaka itatu itagura cyangwa ngo igurishe abakinnyi. Nyuma yo gutandukana na KCB, Mugabo Gabriel aherutse gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Sunrise FC y'i Nyagatare.

Mugabo Gabriel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, yavuyemo yerekeza muri Rayon sports yandikiyemo amateka akomeye, nyuma yo gutwarana nayo ibikombe bitandukanye, akanayifasha kugera muri ΒΌ muri CAF Confederations Cup, ahava yerekeza muri KCB yo muri kenya 2018, naho ntiyigeze ahatinda yahise agaruka mu Rwanda muri Sunrise FC.

Mugabo Gabriel yatandukanye na KCB mu buryo butavuzweho rumwe ahita abarega muri FIFA

Mugabo yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup

Mugabo aherutse gusinyira Sunrise FC amasezerano y'imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND