RFL
Kigali

Kuri Penariti Rutsiro FC izamutse mu cyiciro cya mbere isezereye Vision FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/11/2020 16:55
0

Nyuma y'umwaka umwe ikinira ku izina rya Rutsiro FC ikipe ikinira ku kibuga cya Mucyebera izamutse mu cyiciro cya mbere kuri Penariti 7-6 za Vision FC.



Abakinnyi babanje mu kibuga

Vision FC: Gasore Yves, Hakizimana Zuber, Muyumbu Ossam, Ishimwe Eric, Byukusenge Michel, Kwitonda Ally, nkurunziza  Seth, Kayigamba Jean Paul, Kalisa America, Mugisha Didier, Irambona  Fabrice. Umutoza ni Mateso jean de dieu

Rutsiro: Nshuti Yves, Kwizera Bahati Emilien, Mukunzi, Mraan Aimable, Tuyishime Eric, Hitimana Jean Claude, Mutsinzi Claude, Mugiraneza jean Claude, Nkubito Amza, Munyuranfabo Cedric, Njyimbere Abdul Karim, Hakizimana Adolphe. Umutoza ni Habagusenga Gerard

Irambona Fabrice ukinira Vision FC ni we wateye penariti ya mbere arayinjiza Rutsiro iterwa neza na Hatangimana Eric, Penariti ya kabiri ya Vision yatewe na Kwitonda Ally arayinjiza, Rutsiro FC nayo itsindirwa na Kwizera Bahati. Penariti ya gatatu ya Vision yatsinzwe na Nkurunziza seth, naho Rutsiro itsindirwa na Mutsinzi Claude bakunze kwita Messi.


Rutsiro fc yarwanye intambara ikomeye kugira ngo ijya mu makipe 16 y'ikiciro cya mbere

Penariti ya 4 ya Vision yinjijwe na Gakuru matata naho kuruhande rwa Rutsiro itsindwa na Hakizimana Adolphe Penariti ya 5 ya Vision yatsinzwe na Cyubahiro Idarusi naho Rutsiro itsindwa naNshimyumuremyi Olivier, Penariti ya 6 ya Vision yatsinzwe na Byukusenge Michel na Rutsiro iyitsinda neza cyane. Penariti yatandukanyije uyu mukino ni Penariti ya 7 yahushijwe na Ishimwe Eric mu gihe Munyurangabo  Cedric ku ruhande rwa Rutsiro yahise ayinjiza neza.

Rutsiro izamutse nyuma yogusezerera ikipe ya Alpha FC mu mikino ya ¼ ibitego 3-0 mu gihe ikipe ya Vision yakomeje idakinnye kubera ko bari guhura n'Amagaju FC agasezererwa n’ikibazo cya covid-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND