RFL
Kigali

Mugisha Moise yegukanye agace ka mbere k'irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/11/2020 15:19
1


Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye agace ka mbere k’irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ribera muri Cameroun, aho yasize bagenzi be mu gace kambere kakinwe kuri uyu wa gatatu, ku ntera y'ibilometero 95.9, ahita yambara umwenda w'umuhondo.



Irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020,  hakinwa agace kazengurutse mu Mujyi wa Douala, ku ntera y’ibilometero 95.9.

Mugisha uri mu bakinnyi batandatu baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa, yageze ku murongo ari uwa mbere, bituma yambara umwenda w'umuhondo nk'umukinnyi uyoboye irushanwa ku munsi wa mbere.

Nyuma yo gusoza agace ka mbere ari ku mwanya wa mbere, Moise yagize ati "Nishimiye intsinzi ngezeho kuko agace ka mbere kari kagoranye,ibilometero bitatu bya nyuma byari amakorosi arimo imisenyi kandi umuhanda ari muto".

Team Rwanda yitabiriye iri rushanwa igizwe n’abakinnyi batandatu,  barimo Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus. Umutoza wayo ni Sempoma Félix.

Ubwo Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, asoreza ku mwanya wa kane.

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, abasiganwa bazahaguruka ahitwa Akonolinga basoreze ahitwa Abong-Mbang, bakazaba bakoze intera ireshya na Kilometero 139.5.

Moise nyuma yo kwegukana agace ka mbere k'irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyambaze david3 years ago
    Umusore wi Ibusongo





Inyarwanda BACKGROUND