Umuhanzi wese asohora indirimbo afite icyo ashaka kwigisha. Umuhanzi uri kuzamuka, Isaac One Man akaba umunyarwanda ukorera muzika mu gihugu cya Kenya, umaze gusohora hafi indirimbo 25, kuri ubu yashyize hanze indi nshya yise “Iyakuremye”.
Nyuma y’indirimbo yise “Amahoro”
yifuriza ibyiza n’umudendezo uvanze n’amahoro abana b’u Rwanda, uyu muhanzi yatangaje ko
ibikorwa bye bya muzika bikomeje n’indirimbo zitandukanye azagenda asohora.
Isaac One Man usanzwe akora indirimbo ziri mu njyana ya Reggae, akavanga n’izindi njyana, ubu
indirimbo ye nshya “Iyakuremye’ ni iyo kuramya no guhimbaza Imana. Ikubiyemo ubutumwa bw’uburyo umuntu aba mu buzima bugoye ariko ntiyihebe bitewe n’uko
Imana yamuremye ariyo izi byose kuri we.
Bayizere
Isaie (Isaac One Man) ukunda amahoro no kuyaririmba, yifuza kuzateza imbere
muzika Nyarwanda akanafasha abantu batishoboye naramuka ahiriwe n’urugendo
rw’ubuzima.
Isaac, yatangiye umuziki mu 2007 kuri ubu akaba afite indirimbo zigera kuri 25 zirimo; Kubera iki, Mtoto, Ndagukunda, Abongabo, Sinamenye, Igisubizo, Wiria, Coronavirus, Dukundane, Changanyikiwa, Iyakuremye, n’izindi.
Avuga ko umuziki w’ahandi mu bihugu bitandukanye utera imbere
ahanini kubera ubufatanye abahanzi bagira bwo kuzamurana, Isaac ati: “Nk’aha
muri Kenya umuziki wateye imbere, Tanzaniya n’ahandi, ahanini ni uko umuhanzi
mukuru (wateye imbere) afata akaboko abandi bakizamuka, ibi rero bifasha
abakizamuka kwiyumvamo ubushobozi no gukora cyane”.
KANDA HANO WUMVE 'IYAKUREMYE' YA ISAAC ONE MAN
TANGA IGITECYEREZO