RFL
Kigali

Mushyoma Joseph yashinje itangazamakuru gutuma EAP ihoza ku ibere abahanzi bo mu mahanga mu bitaramo itegura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2020 12:36
1


Imyaka 12 irashize kompanyi ya East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo bizwi nka ‘East African Party’ ishinjwa na benshi guhoza ku ibere abahanzi bo mu mahanga, no kudaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda kuko ibishyura macye, abo mu mahanga ikabaha impamba itubutse.



Tuvuze imyaka 12 ishize ibi bitaramo bitegurwa, kuko hari gutekerezwa uko iki gitaramo kizaba mu mpera y’uyu mwaka wa 2020, hashingiwe ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima agamije gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ibi bitaramo byatangiye gutegurwa guhera mu mwaka wa 2009, igiheruka cyabaye mu 2019, cyahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda, ndetse umushyitsi Mukuru yari Mugisha Benjamin [The Ben] wahawe agatubutse.

Kuva ibi bitaramo byatangira kubera mu Rwanda (2009-2019) byatumiwemo abahanzi 50 barimo Abanyarwanda 29 n’abo mu mahanga 21, bavugije umurishyo w’ingoma biratinda-Abakibyiruka n’abakuze barizihirwa.

Umuhanzi Kidum wisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kudataramira mu Burundi, ni we uri imbere y’abandi bahanzi bo mu mahanga bamaze kuririmba inshuro nyinshi muri East African Party, kuko yasusurukije Abanyarwanda inshuro eshatu mu bihe bitandukanye.

Ibitaramo bya East African Party byinjiye agatubutse mu mifuko y’abahanzi batandukanye by’umwihariko abo mu mahanga bo muri Uganda, Burundi, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi henshi.

Ijwi rya benshi mu banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ryumvikanye kenshi rivuga ko bitari bikwiye ko umuhanzi wo muhanga arutishwa uwo mu Rwanda, ko bagakwiye guhabwa ibingana cyangwa se ntihabeho isumbana rikomeye mu mafaranga bahabwa.

Aba banavuga ko mu gihe abahanzi nyarwanda bahurijwe mu bitaramo bakwiye guhabwa amafaranga atubutse, kurusha kubifashisha nk’aho ariyo mahitamo ya nyuma, ndetse bagahabwa amafaranga macye ari kure y’ayo bagahawe.

Mu muhango wo kugaragaza umuhanzi mushya Chris Hat, Muyoboke Alex agiye kubera umujyanama wabaye ku wa 16 Ugushyingo 2020, Mushyoma Joseph, yasabye itangazamakuru ryo mu Rwanda kugira uruhare mu gukuza umuziki w’u Rwanda.

Avuga ko bitumvikana ukuntu, ibitangazamakuru bikina indirimbo z’abahanzi bo mu mahanga nk’aho bishyurwa. Avuga ko we n’abandi bantu iyo bagiye mu mahanga batajya bumva indirimbo z’abo mu Rwanda zicurangwayo.

Ati “Itangazamuru ryacu, nimushyire ingufu mu muziki wacu. Ni ibintu duhora tuvuga twese ku ma Radio, murakina indirimbo zo hirya no hino, ni iki babaha? Ni iki babamariye? Ni iki babafasha?

Akomeza ati “Twebwe iyo tugiye muri ibyo bihugu ntabwo twiyumva. Kuki muvunika? Murashishikara, muramamaza, mugapositinga, murashishikara kubera iki?

Yavuze ko byakugora kuba uri mu muhanga ukabaza umwene gihugu umuhanzi wo mu Rwanda azi, kuko akubwira ko ntawe azi. Cyangwa ukajya mu tubyiniro, utubari n’ahandi habera ibitaramo ngo wumve indirimbo y’umunyarwanda icurangwa.

Mushyoma avuga ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bishyize imbere gukina indirimbo z’abahanzi babo kurusha abo mu mahanga.

Asobanura ko adasaba itangazamakuru ryo mu Rwanda kureka burundu gucuranga izi ndirimbo, ahubwo ngo izo mu Rwanda zihabwe umwanya munini.

Mushyoma Joseph [Boubou] yashinje itangazamakuru ko rigira uruhare rukomeye mu gutuma abafana babashyiraho igitutu cy’umuhanzi wo mu mahanga bakeneye ko abataramira muri East African Party, kandi bitakabaye ari ko bigenda.


Mushyoma Joseph yavuze ko itangazamakuru rigira uruhare runini mu gutuma EAP ihoza ku ibere abahanzi bo mu mahanga

Yavuze ko itangazamakuru ryamamaza mu buryo bukomeye umuhanzi wo mu mahanga, bigatuma umufana abona ko akeneye kumureba amaso ku maso. Hanyuma EAP ikamutumira ikamuha amafaranga menshi akayajyana iwabo nta n’umusoro atanze.

Ati “Iyo tuzanye umuhanzi uvuye hanze tukamuhemba amafaranga rimwe na rimwe mukavuga ngo tumuhemba menshi, ni mwebwe muba mwabigizemo uruhare (itangazamakuru). Muramutwinjiriza, mukamwamamaza, tukayamuha akayajyana. Kuko urubyiruko rurashaka uwo muhanzi.”

“Kuko abasohoka barashaka uwo muhanzi. Abadusaba bati mwatuzaniye kanaka nimwe muba mwabigizemo uruhare. Ntimukajye muhindukira muvuge muti ‘kuki kuki’. Mu gihe cyose mubona muri gukina iyo miziki, muzitege ko natwe turi muri ‘business’. Nibadusaba uwo muhanzi natwe tuzasubiza icyo ‘public’ ishaka’.

Avuga ko itangazamakuru rihaye umwanya munini abahanzi bo mu Rwanda ntawahirahira ajya gutumira abo mu mahanga, kenshi bahabwa amafaranga menshi.

Mushyoma avuga ko ubushabitsi mu muziki w’u Rwanda bugoye kubukora, kubwumva no kubwumvisha abayobozi ‘ariko ni imbaraga za buri wese gushyira hamwe’.

Yavuze ko aho umuziki w’u Rwanda ugeze ari heza, ari aho gushima, kuko n’abayobozi bamaze kubona ko abahanzi b’abanyarwanda hari icyo bashoboye, kuko ari umwuga nk’indi ushobora gutunga umuntu.

Uyu muyobozi yavuze ko umuziki hari abo wafashije kwiteza imbere, bashinga ingo, abandi bajya mu bushabitsi butandukanye babicyesha umuziki bakomeyeho igihe kinini.

Umuziki avuga ko ari umwuga mwiza ariko wo kwitondera, kuko hari ababaho ubuzima bwo kumva ko ari abasitari kurusha kuba abahanzi. Atanga urugero akavuga ko hari umuhanzi ukora indirimbo imwe, ibintu bigacika ntiyongere kuboneka; akazamura intugu. Ati “Aho uba utangiye kuba umusitari.”

Izina Boubou rirazwi cyane mu Rwanda bitewe n’uburyo ryagaragaye mu mishinga ikomeye yiganjemo n’iya muzika. Ari inyuma y’igitekerezo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryahuzaga abahanzi bakunzwe mu gihugu ryahagaze mu 2018.

Ni we kandi utegura iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiye mu mwaka ushize wa 2019. Yifashishwa kenshi mu gutegura ibitaramo bitegurwa na Leta cyangwa n’ibindi bigo mu gutumira abahanzi b’abanyamahanga baza kuririmbira mu gihugu.

Yashoye imari mu bikoresho bigezweho byifashishwa mu bitaramo birimo amatara, ibyifashishwa mu gusohora amajwi [sound], urubyiniro n’ibindi bijyanye na byo ku buryo byifashishwa mu minsi mikuru myinshi ibera mu gihugu.

Yiteje imbere kuri we ifaranga si ibura nyamara abatamuzi ni uko yatangiye ari umubyinnyi ukomeye. Ni we washinze itsinda ry’ababyinnyi ryitwaga Cool Family ryigeze kumenyekana mu 2000 ririmo umuhanzi Daddy Cassanova. Yarimazemo igihe gito ahita ajya muri Canada agaruka mu Rwanda ajya mu byo gutegura ibitaramo.


Ubereye ibumoso: Mushyoma Joseph, umunyamakuru Yago ndetse na Muyoboke Alex umujyanama w'umuhanzi Chris Hat

MUSHYOMA JOSEPH YASHINJE ITANGAZAMAKURU GUTUMA EAP IHORA ITUMIRA ABAHANZI BO MU MAHANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Micromegas Prosper3 years ago
    Uyu niwe wabyangije byose azana guma guma bituma abahanzi nyarwanda platform yabo bakuragamo amafaranga irangira kubera imishinga ya Guma guma yazanye yo kubonera abahanzi bakomeye ubuntu bit u ma abanyarwanda babaca amazi none ari kubeshyera itangazamakuru.





Inyarwanda BACKGROUND