RFL
Kigali

Bamwe mu bakinnyi Mukura yari yasezereye bagaruwe mu ikipe ndetse baranapimwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/11/2020 19:35
0


Umukinnyi Senzira Mansour wari mu bakinnyi batanu basezerewe na Mukura Victory Sport yatumijweho igitaraganya abwirwa ko agomba kugaruka mu bandi.



Tariki 7 Ugushyingo 2020 ni bwo ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye abakinnyi bagera kuri 5 barimo Umwungeri Patrick, Mbazumutima Mamadou, Mutabazi Hackim, Senzira Mansour, ndetse na Samuel Chukude. Hashize iminsi igera kuri ibiri ni bwo Mukura yumvikanye n'aba bakinnyi ndetse ibemerera kuzabaha ibyo yabagombaga, ibaha n'impapuro zibemerera kwishakira andi makipe.


Senzira Mansour yapimwe kuri uyu wa Kabiri, bikaba biteganyijwe ko azabona ibisubizo ku wa gatatu ahita yerekeza aho Mukura icumbitse

Nyamara iki cyemezo cyo gusezerera abakinnyi ntabwo cyavuzweho rumwe n'abari mu ikipe imbere kuko n'umutoza mukuru w'iyi kipe Bahloul Djilali atari yishimiye iki cyemezo. Kuri uyu wa mbere tariki 16 ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwasabye Mansour Senzira kugaruka mu ikipe ndetse akipimisha covid-19.

Senzira Mansour yari umusimbura wa Mutijima Janvier kuri nomero 3 kuko bakundaga guhana umwanya ku gihe cy'umutoza Tony Hernandez.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND