RFL
Kigali

Menya ibigwi by’abahanzi 10 bari guhatanira Prix Découvertes 2020 barimo Umunyarwanda Mike Kayihura

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/11/2020 8:05
0


Abahanzi 10 bo ku mugabane wa Afurika bahataniye Prix Découvertes RFI yigeze kwegukanwa n'Umunyarwanda Yvan Buravan, uwegukanye iki gihembo ahembwa ibihumbi $10 akanafashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa.





Mike Kayihura umunyarwanda rukumbi uri guhatanira icyo gihembo mpuzamahanga, yabonye izuba ku ya 16 Ugushyingo, 1992 i Nairobi muri Kenya. Umuryango we wimukiye mu Rwanda nyuma ya 1990. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye mu Mujyi wa Kigali. Urubuga rwa RFI rusobanura ko umuziki we yawutangiriye muri Korari ari naho yigiye byinshi azi mu muziki. 

Asoje amasomo yisumbuye yari afite amanota amwemerera gukomeza muri Kaminuza ariko yahisemo gutangira urugendo rwa muzika aho yiyemeje kuba umuhanzi wabigize umwuga. Yize umuziki muri Ethiopia i Addis Ababa mu 2013 aho yakuye ubumenyi buhambaye mu bijyanye no kwandika indirimbo, yasoje mu 2014 ayo masomo yahigiraga. Umuzingo we wa mbere wagiye hanze mu 2019 kuva atangiye gukora indirimbo zizasohoka ukwazo ari eshatu ariko yanakoranye n’abandi bahanzi abandikira indirimbo barimo Bruce Melody mu ndirimbo Katerina.

Shan’L La Kinda amazina ye ni LEKOGO Channelle ni umunya-Gabon wabonye izuba ku ya 6 Gashyantare 1989 akaba umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo. Mu 2013 umuraperi wo muri Gabon witwa FANG ni we wafunguriye Shan’L amarembo ya muzika mu ndirimbo bakoranye “Dormir Seul” yasohotse muri uwo mwaka. 

Uyu muhanzi ashobora kuririmba umuziki uwo ari wo wose bitewe n’ubuhanga afite mu gukoresha ijwi. Afite igihembo cya PRIMUD 2018 cyatangiwe muri Cote d’Ivoire aho yaririmbiye imbere y’imbaga bimuha ubunararibonye mu kuririmba ku rubyiniro ruriho abantu benshi cyane. Indirimbo TCHIZAMBENGUE iri mu zo yakoze zikarebwa cyane aho yarebwe inshuro zirenga miliyoni 20 kuri YouTube. Shan’L La Kinda mu 2019 yagiranye amasezerano na Sony Music Entertainment. Mu 2019 yatwaye AFRIMMA nk’umuhanzi wahize abanda muri Afurika yo hagati yanatwaye PRIMUD 2020 nk’umuhanzi mwiza wo muri Afurika yo hagati.


Nix Ozay amazina ye ni Ellion Kye Elky umunyempano w’umuraperi akaba n’umuririmbyi mu ndimi zitandukanye. Akiri muto yakundaga Michael Jackson na 50 Cent. Yatangiye kuririmba mu 2007 ariko yakoranye n’amatsinda atandukanye nyuma mu 2014 yiyemeza gukora umuziki ku giti cye bitewe n'uko yari amaze kubona inzu izajya imufasha yitwa Royal Entertainment. We n’umuvandimwe we bakoze indirimbo yitwa ”Possa Makanbo” irakundwa mu gihugu hose. Yavukiye muri Congo Brazaville.

Moonaya ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Senegal, yageze mu ruhando rwa muzika mu njyana ya HipHop mu 2001. Ni umunyamategeko wabyitoje kuko ntiyabyize mu ishuri.

Mam Cruz amazina ye ni Mame Marème Touré ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi ukomoka muri Senegale, ni umwe mu bahanzi bacuranga Gitari ku buryo yamukururiye igikundiro akesha n’ijwi rye. Ku myaka 28 y’amavuko yifuza kugeza kure umuziki we ku ruhando mpuzamahanga.


JsideB amazina ye ni Jean Baptiste Louis, ni umuraperi watangiye umuziki mu 2012. Yabanje kumara imyaka ibiri adakora umuziki yongera kugaruka ku rubyiniro mu 2014 aho yari asoje amasomo muri kaminuza mu bijyanye n’ubwikorezi.

The D6BELL bakora nk'itsinda rikomoka muri Tchad bakaba baratangiye umuziki mu 2009 ariko mu 2011 ni bwo inzozi zabo zabaye impamo noneho bakora umuziki bya kinyamwuga.


Ami Yerewolo ukomoka muri Mali, mu 2013 yasoje amashuri atangira kwiyegurira umuziki wa Hip Hop.

Young Ace Wayé ni umuraperi w’umukongomani. Akiri muto yari umuntu ukunda gushushanya. Mu 2014 yashyize hanze mixtape yitwa ”The Bone Theory”. Umuziki yawugize umwuga mu 2016.

Manamba Kanté yavutse mu 1996 muri Guinea avuka mu muryango w'abahanzi. Yashyize hanze album ya mbere mu 2019.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND