RFL
Kigali

Tom Close yavuze ku muhanzi ‘wamucaga amazi’, ibikorwa bye biramusubiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2020 7:46
0


Umuhanzi akaba n’umuganga, Dr Muyombo Thomas uzwi kandi nka Tom Close, yatangaje ko yatangiye urugendo rw’umuziki, hari umuhanzi mugenzi we wari ugezweho utarishimiraga iterambere rye ndetse akaninura impano ye.



Ibi Tom Close usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, ishami ry’i Kigali (RCBT-Kigali), yabivuze mu ijoro ry'uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, muri Onomo Hotel mu muhango wo kugaragaza umuhanzi mushya witwa Chris Hat watangiye gufashwa na Muyoboke Alex nk'umujyanama we mu gihe cy’imyaka itatu.

Tom Close yari umushyitsi w’imena mu muhango witabiriwe n’abarimo Judo Kanobana Umuyobozi wa Positive Production, Masamba Intore Umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Mushyoma Joseph Umuyobozi wa East African Promoters (EAP);

Rwema Denis Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibihembo bya MNI, umuhanzi Cyusa Ibrahim, Judithe Niyonizera Umugore w’umuhanzi Safi Madiba, Manzi James [Humble Jizzo] wo muri Urban Boys n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’umuziki.

Tom Close uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Iyo Nakunze’ imaze amezi ane, yavuze ko umuziki ari ‘urugendo umuntu agira igihe cyo gutangirira ariko atajya asoza’.

Avuga ko umuziki umuntu awubyariramo akawusaziramo, iyo abashije gukurikiza inama yagiriwe n’abakuru nko kwirinda inzoga, abakobwa no kutumva ko uri umusitari nk’uko byavuzwe na Masamba agira inama Chris Hat winjiye mu muziki.

Uyu muhanzi avuga ko afite icyizere cyinshi cy’uko igihe kimwe Chris Hat azahagarara kuri sitegi (stage) agira inama abakizamuka. Ati “Izo nama nuzikurikiza uzatuma ubona ikigutunga.”

Tom Close yavuze ko amaze iminsi yumva umuvugabutumwa wavuze ko Imana irema abantu, buri umwe yamuhaye impano izamufasha kubaho mu buzima bwe. Ko akurikije impano ya Chris ashobora kuzaba umukire, agatunga umuryango we n’ibindi byose abyikesha umuziki.

Uyu muhanzi yavuze ko Muyoboke Alex bakoranye ingendo nyinshi zari zigamije kwagura umuziki we, iz’ubuzima busanzwe n’izindi nyinshi azirikana urwibutso rwazo.

Yavuze ko igihe kimwe we na Muyoboke bakoze impanuka bari mu modoka ya Jaguar muri Uganda, Muyoboke agira ikibazo ku mutwe bamujyana kwa muganga amera neza bakomeza urugendo.

Avuga ko Muyoboke yagiye amushyigikira anamurengera mu bikorwa bitandukanye, ari nayo mpamvu amugomba icyubahiro n’ishimwe.

Tom Close yatanze urugero avuga ko yatangiye umuziki hari umuhanzi we mugenzi we wakundaga guharira na Muyoboke amubwira ko adashoboye, ariko Muyoboke akamubwira Tom Close azavamo umuntu udasanzwe.

Agira ati “…Hari umuntu ntajya nkunda kuvuga izina w’umuhanzi, bakundaga guharira ‘anca amazi’, Muyoboke akamubwira ati ‘nyamara uwo muhanzi uri guca amazi uzaba ubona ibye’.”

Tom Close avuga ko ataciwe intege n’ibyo uyu muhanzi mugenzi we yavugaga, ahubwo ko afatanyije na Muyoboke Alex bashyize imbaraga mu gukora indirimbo nziza, zirakundwa ndetse yegukanye ibihembo bya Salax Awards kugeza n’ubwo yegukanaga Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya mbere.

Tom Close yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo ‘Ndacyagukunda’, ‘Mbwira Yego’ n’izindi nyinshi.

Tom Close yavuze ko adashidikanya ku mpano ya Chris Hat, ko igisigaye ari ugukurikiza inama yagiriwe

Tom Close yashimye Muyoboke wamufashije kwemeza umuhanzi 'wamucaga amazi' ko ashoboye, kandi n'ubu akaba agikataje mu gihe we yabivuyemo

Uhereye ibumoso: Humble Jizzo, Tom Close, Rwema Denis, David Bayingana na Niyonizera Judithe

Mc Nario Umunyamakuru wa Flash Fm/TV wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango

Bamwe mu basore bagize 'band' ya kompanyi Decent Entertainment yasinyishije Chris Hat

Niyonizera Judithe Umugore wa Safi Madiba ni umwe mu bitabiriye umuhango Muyoboke yerekaniyemo umuhanzi mushya agiye gufasha

Rwema Denis Umuyobozi w'ikigo Royo Entertainment itegura ibihembo bya MNI


Dj Diallo ugaragara mu mashusho y'indirimo 'Joni' y'umuhanzikazi Alyn Sano aherutse gusohora

Kanda hano urebe amafoto menshi:

IMPANO ITANGAJE Y'UMUHANZI CHRIS HAT WAMURITSWE NA MUYOBOKE ALEX

">

AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND