Hariho amahirwe menshi abantu babona akababuza amahwemo, ayo atera abantu barenze umwe kwirinda gukorwa n’isoni. Nubwo bimeze bityo, abahanga ntibahwema kwerekana ibishobora kubaho mu gihe umuntu yifashe akanga kurekura umwuka mubi mu ruhame.
Clare Collins, umwarimu w’imirire muri kaminuza ya Newcastle asobanura impamvu umuntu adakwiriye kwifata mu gihe ashaka gusura. Nk’uko inzobere ibivuga, ntabwo ari byiza guhagarika gaze yo mu nda kubera ko hashobora kuvamo ibibazo bikomeye,;
Porofeseri agaragaza ko ibyo bishobora gutera uburibwe bwo mu nda, ndetse umuntu akaba yananirwa kwihangana burundu agasura bimutunguye noneho akabikora mu buryo bugari kuruta uko yari kubikora mbere.
Yakomeje kandi avuga ko kugumana gaze bishobora gutuma
uhumeka umwuka mubi wo mu kanwa, byongera kandi ibyago byo kurwara 'Diverticulitis', indwara yo mu
mara kandi iyi ndwara igenda ikura uko imyaka igenda ishira.
Clare Collins, avuga ko aho kugira ngo wicwe no munda kubera
kwifata, umuntu ashobora kujya aho abantu batamureba cyangwa batamwumva ubundi
agahumeka akabona kugaruka mu bantu, ikindi ni uko kugira ngo wirinde imisuzi ya
hato na hato ukwiye kurya ibiryo bike kandi byuzuye intungamubiri, ukirinda
ibiribwa bifite gaz.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO