RFL
Kigali

Boni yasohoye indirimbo “Dativa” anahishura ko afite izindi 7 yahishe itangazamakuru kuko zikoze nabi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:17/11/2020 18:19
0


Nsabimana Bonheur wiyita Boni mu rugendo rw’umuziki atangiye asobanura ko yasohoye indirimbo nshya yitwa Dativa yizeye ko abanyarwanda bazayakira neza kuko itamuteye ipfunwe nk’indirimbo 7 yigeze gukora ntizimenyekane.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ku murongo wa telefoni, Boni yasobanuye ko agitangira gukora umuziki yakoreraga mu nzu zitunganya indirimbo ariko zigasohoka zitameze neza ku buryo yanze kuzimenyekanisha mu bitangazamakuru. 

Yavuze ko indirimbo ye nshya 'Dativa' yizeye ko izamusunika ikamugeza kure hashoboka bitewe n'uko yayikoreye muri studio zisa nk’izisumbuyeho kandi amashusho yayo akaba yarayafatiye ahantu heza hatandukanye. Ati: ”Ni video nziza urebye kandi nizeye ko Abanyarwanda bazayikunda”. Boni asobanura ko afite inzozi zo kugeza umuziki we kure abotewe n'uko yumva afite impano kandi akaba azi aho bipfira.


Umuhanzi Boni avuga ko ashaka guhagararira Nyamata na Bugesera muri muzika Nyarwanda

Umuhanzi ukizamuka Boni arasaba abantu kumushyigikira akabizeza kudacika intege, kabone nubwo abahanzi bose bakizamuka baba bizeza abanyarwanda guhozaho nyamara hashira igihe bakabura burundu. Boni asobanura ko yatangiye kugirana ibiganiro n’abatunganya indirimbo bakomeye ku buryo mu minsi iri imbere azasohora indirimbo zihangana mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.

Indirimbo ye 'Dativa' ifite iminto 2' n'amasegonda 49”, hari aho aririmba ati: ”Dativa you are my Diva umbamo mu mutima baby nahuye na benshi abakobwa ibihumbi no one like you baby na we umeze nk’uko uri yr body is the killer..”

Boni avuga ko ashobora kuririmba mu ndimi zirenga enye ku buryo yizeye ko bizamufungurira indi miryango mu bihugu bituwe n'abavuga izo ndimi zirimo; Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, Ikinyarwanda n’igiportugal.

Reba indirimbo Dativa ya Boni

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND