RFL
Kigali

Ibimenyetso byerekana ko umukobwa mukundana aguca inyuma

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/11/2020 13:13
1


Ntibyoroshye kumenya niba umukobwa mukundana aguca inyuma cyane cyane ko izo ngeso akenshi zitazwi ku bakobwa ahubwo zizwi cyane ku bahungu, ariko iyo witonze ukitegereza imyitwarire ye ubasha kumenya neza ko aguca inyuma.



Hagati ya babiri bakundana yaba ari umukobwa n’umuhungu bakunze kugirana ibibazo bitandukanye gusa icyiza ku mwanya wa mbere n’ikijyanye no gucana inyuma. Rimwe na rimwe umuhungu yibaza niba umukobwa bakundana amuca inyuma akabiyoberwa. Dore ibimenyetso 5 bigaragaza ko umukobwa muri gukundana aguca inyuma:

1) Yahinduye imyitwarire: Nubona umukobwa mukundana atangiye guhindura imyitwarire ye uzamenye ko hari impamvu ibimutera ishobora kuba ituruka ku wundi muhungu.

2) Amara igihe kinini kuri telefone: Uzatangazwa no kubona asigaye amara umwanya munini avugira kuri telefone kandi atari wowe ari kuvugisha, ubusanzwe ari wowe mwavuganaga umwanya munini.

3) Asigaye akubonaho amakosa cyane: Buri munsi akubwira ikosa wakoze, nta kintu ukora ngo ananirwe kukubwira ko wagikoze nabi, mbese mu maso ye wahindutse umunyamakosa kandi bitari bisanzwe.

4) Ntacyikubonera umwanya: Mwari musanzwe muhura kenshi ariko ubu byarahindutse kuko nta mwanya acyikubonera, asigaye ahorana gahunda zidashira, n'iyo mwapanze guhura ahita abyanga ku munota wa nyuma.

5) Ntagituma ufata telefone ye: Uzatungurwa no kubona atagituma ufata telefone ye ndetse n'iyo uyifashe utabanje kubimubwira arakurakarira kuko aba atinya ko wabona amabanga abitse muri telefone ye.

6) Yahinduye imyambarire: Hari imyambarire runaka wari umuziho ariko yarayihinduye kuko afite undi muhungu yiyereka atari wowe. Ya myenda yose yambaraga wakundaga ntakiyikoza.

7) Asigaye akubeshya: Yarasanzwe akubwiza ukuri ku bintu byose none ubu yatangiye kujya akubeshya kandi ukabibona, akubeshya ku bintu byoroshye ndetse no ku bikomeye.

Src:www.lifehacks.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYOTWZERA3 years ago
    INKURU MUDUHA TURAZISHIMA





Inyarwanda BACKGROUND