Ntibyoroshye kumenya niba umukobwa mukundana aguca inyuma cyane cyane ko izo ngeso akenshi zitazwi ku bakobwa ahubwo zizwi cyane ku bahungu, ariko iyo witonze ukitegereza imyitwarire ye ubasha kumenya neza ko aguca inyuma.
Hagati ya babiri bakundana yaba ari umukobwa n’umuhungu bakunze kugirana ibibazo bitandukanye gusa icyiza ku mwanya wa mbere n’ikijyanye no gucana inyuma. Rimwe na rimwe umuhungu yibaza niba umukobwa bakundana amuca inyuma akabiyoberwa. Dore ibimenyetso 5 bigaragaza ko umukobwa muri gukundana aguca inyuma:
1) Yahinduye
imyitwarire: Nubona
umukobwa mukundana atangiye guhindura imyitwarire ye uzamenye ko hari impamvu
ibimutera ishobora kuba ituruka ku wundi muhungu.
2) Amara
igihe kinini kuri telefone: Uzatangazwa no kubona asigaye amara umwanya munini avugira kuri telefone
kandi atari wowe ari kuvugisha, ubusanzwe ari wowe mwavuganaga umwanya munini.
3) Asigaye
akubonaho amakosa cyane: Buri munsi akubwira ikosa wakoze, nta kintu ukora ngo ananirwe kukubwira ko
wagikoze nabi, mbese mu maso ye wahindutse umunyamakosa kandi bitari bisanzwe.
4) Ntacyikubonera
umwanya: Mwari musanzwe
muhura kenshi ariko ubu byarahindutse kuko nta mwanya acyikubonera, asigaye
ahorana gahunda zidashira, n'iyo mwapanze guhura ahita abyanga ku munota wa nyuma.
5) Ntagituma
ufata telefone ye: Uzatungurwa
no kubona atagituma ufata telefone ye ndetse n'iyo uyifashe utabanje kubimubwira
arakurakarira kuko aba atinya ko wabona amabanga abitse muri telefone ye.
6) Yahinduye
imyambarire: Hari
imyambarire runaka wari umuziho ariko yarayihinduye kuko afite undi muhungu
yiyereka atari wowe. Ya myenda yose yambaraga wakundaga ntakiyikoza.
7) Asigaye
akubeshya: Yarasanzwe
akubwiza ukuri ku bintu byose none ubu yatangiye kujya akubeshya kandi ukabibona, akubeshya
ku bintu byoroshye ndetse no ku bikomeye.
Src:www.lifehacks.com.
TANGA IGITECYEREZO