RFL
Kigali

Ben Kayiranga arizihiza imyaka 15 mu muziki n’indirimbo 26 afitanye n’abarimo, Lokua Kanza, The Ben, Miss Sonia Rolland n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2020 10:15
0


Umuhanzi mpuzamahanga Ben Kayiranga arizihiza imyaka 15 mu muziki, yishimira intambwe idasanzwe yagutse mu rugendo rwe n’indirimbo 26 yakoranye n’abahanzi b’amazina azwi barimo na ba Nyampinga bagiye bahurira ku mishinga ikomeye n'ubu ikibukwa.



Igice kinini cy’ubuzima bwa Ben Kayiranga yakibaye mu Bufaransa ari naho abarizwa kugeza ubu. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize izina rikomeye babicyesha indirimbo ‘Freedom’ yagiye aririmba ahantu hakomeye, benshi bakayisubiramo kugeza n’ubu.

Imyaka 15 amaze mu muziki, avuga ko yagiye akora ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko ashyira imbere gukorana indirimbo n’abandi bahanzi mu rwego rwo kwagura umuziki we no kumenya aho bweze.

Yabwiye INYARWANDA ati “Ni ibintu bindanga gukorana n’abandi. Ni ibintu bindimo kuva kera imyaka 15 yose irashize nkoze indirimbo 26 n’abandi batandukanye. ‘Ni isomo ryiza, bikwigisha kubana neza”.

Ben Kayiranga avuga ko atavuga ko yagiye akorana indirimbo n’aba bahanzi ‘ahubwo ni ugusangagira’, kuko ‘ukorana indirimbo n’umuntu kubera impamvu zitandukanye ariko iz’ingenzi n’uko haba hari uwo ufana kubera ukuntu ukunda ijwi rye hakaba n’ubigusaba kubera ukuntu agukunda.

Ben Kayiranga avuga ko mu 2005, ubwo yakoraga kuri Album ye yise ‘Isekere’, umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000, yamweretse amagambo yari yaranditse yo kwibuka Sekuru we n’uko amusaba ko ayo magambo bayakoramo indirimbo ‘arabyemera’. Nyina wa Ben Kayiranga ni we wabyaye muri batisimu Miss Sonia Rolland.

Mu 2011, Ben Kayiranga yasubiyemo indirimbo ye ‘Freedom’ afatanyije n’umunyamideli wabaye Nyampinga wa MTN, Kate Bashabe. Uyu muhanzi avuga ko mu 2011 ubwo yari muri studio ari bwo yahuye na Kate Bashabe amubwira ko akunda indirimbo ye ‘Freedom’ bemeranye kuyisubiramo.

Ati “Namusanze muri studio ngiye kuhakorera indirimbo. Afite ijwi ryiza cyane sinzi ukuntu yakomoje kuri ‘Freedom’ ambwira ukuntu ayikunda n’uko tujya mu mushinga wayo, Pastor P adukorera ‘remix’ yayo.”

Ben Kayiranga yatangiye gukora kuri Album guhera mu mwaka wa 1996 akorana na Jean Christophe Matata. Avuga ko gukorana n'abandi bahanzi yabyigiyemo guca bugufi no kutihutira gufata umwanzuro.

Yavuze ko umuhanzi wese ushaka kuramba mu muziki 'amahitamo yose ukoze ugomba kuyatekerezaho kuko bikurinda kugira abo ukomeretsa''. Avuga ko ari gacye yagiye agirana ikibazo n'umuntu, kuko yagiye abaho aharanira kubana neza n'abandi.

Avuga ko kandi yagiye yubakira inganzo ye ku ngingo ziramba. Ati "Hari 'sujet' zitambuka vuba zikibagirana. Hari n'izindi uririmba zikazahoraho igihe cyose bakazikwibukiraho mu gihe utakiriho'.

Izi ndirimbo ni ‘Ihorere’ yakoranye na Menelik yo mu 2005, ‘Muzehe’ na Miss Sonia Rolland mu 2005, ‘Tujye Gushora’ na Lokua Kanza mu 2006, ‘Isekere’ na DMS mu 2008, ‘Je n’aurais pas le temps’ na Michel Fugain na Frederic Lerner, ‘Uruhimbi’ na Shanel Nirere mu 2010.

Hari kandi ‘Don’t let love Die’ na Maurice Kirya mu 2010, ‘Isezerano’ na Dream Boys mu 2011, ‘Freedom’ na Kate Bashabe mu 2011, ‘Ne m’abandonne pas’ yakoranye na Bruce Melodie mu 2012, ‘Umunsi n’uyu’ na Edouce Softman mu 2012 na ‘Mata Forever’ yakoranye na Armel Matata, Jules Sentore, Mani Martin na Patrick Nyamitali.

Ndetse na ‘Nahisemo’ na Franky Joe mu 2013, ‘Kera si kera’ na Uncle Austin yo mu 2014, ‘Mw’ijuru’ na Serge Iyamuremye mu 2014, ‘Nyaruka’ na Butera Knowless mu 2014, ‘Sinjya kure’ na Group Trezzor mu 2015.

Izi ndirimbo kandi zirimo na ‘Let Me Love you’ yakoranye na Social Mula mu 2016, ‘Only You’ na The Ben mu 2016, ‘Turibuka’ na Andy Bumuntu ndetse Yvan Buravan mu 2017.

'Une nuit de Carvanal (Julio Iglesias) na Kode (Faisal) mu 2017, ‘Kibuguzo’ na Masamba Intore mu 2018, ‘Humura’ na Daniel Ngarukiye mu 2019, ‘Mbabarira’ na Yvan Buravan mu 2019, ‘Je t’aime Jesus’ na Grace de Jesus ndetse na ‘Ijana kw’ijana’ na Danny Vumbi mu 2020.

Ben Kayiranga afitanye indirimbo 'Kibuguzo' n'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda Masamba Intore

Ben Kayiranga yakoranye indirimbo 'Ijana kw'ijana' na Danny Vumbi wo muri Kikac Music Label

Umuhanzikazi Nirere Shanel yakoranye indirimbo 'Uruhimbi' na Ben Kayiranga wizihiza imyaka 15 mu muziki

Ben Kayiranga yakoranye indirimbo 'Nyaruka' n'umuhanzikazi Butera Knowless

Mu mwaka wa 2018, Kayiranga yakoranye na The Ben indirimbo bise 'Only You' yakunzwe mu buryo bukomeye

Uhereye ibumoso: Landrada Rolland [Nyina wa Miss Sonia Rolland], Miss Sonia Rolland wabaye Nyampinga w'Ubufaransa mu 2000 ndetse n'umuhanzi Ben Kayiranga/Ifoto yafatiwe mu Bufaransa mu 2000








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND