Si buri musore wese ubona amahirwe yo gukundana n’umukobwa yifuza ngo barambane, ni abasore benshi batazi uburyo bakwitwara cyangwa icyo bakora ngo bagume mu munyenga w’urukundo n’umukobwa bihebeye ari nabyo bibaviramo gushwana.
Niba uri
umusore ukaba waragize amahirwe yo gukunda ugakundwa n’umukobwa w’inzozi zawe
ukaba wifuza kugumana nawe ibihe byose dore ibyo uzajya ukora bikagufasha
kumushimisha maze urukundo rwanyu rugahora rutoshye.
1) Icishe
bugufi wige no kubabarira: Niba koko wifuza kuguma mu rukundo n’umukobwa mukundana, urahore wicisha
bugufi kuri we ndetse no ku bandi kuko umukobwa wese akunda umuhungu uciye
bugufi. Iga kubabarira kuko bizajya biba ngombwa kumubabarira mu gihe
yagukoshereje.
2) Ujye
ugerageza kumwumva: Mu gihe
muri kuganira ujye utega amatwi wumve ikimuri ku mutima, nagira icyo akubwira
ucyumve n'iyo waba utemeranya nawe kuko numuhakanya niho hazaturuka intonganya, izo
ntonganya nazo zibaviremo kubwirana nabi kandi izo ngeso ntizikwiye ku bantu
bakundana.
3) Ube
umunyakuri: Wirinde kumubeshya na rimwe, cyirazira kubeshya umukobwa ukunda kandi wifuza kurambana
nawe, yaba ari ku gato cyangwa akanini umubwiza ukuri kose. Numubeshya akabimenya ntakabuza azakurakarira ndetse akugabanyirize icyizere yaguhaga.
4) Umushyigikire: Niba hari umushinga runaka ari gukora
umushyigikire, niba ari mu kazi ke kamutunze ujye umutera imbaraga, mbese mu byo
akora byose ufate iya mbere umushyigikire kandi nawe abibone.
5) Umwubahe: Umukobwa ukunda ujye umwubaha kandi
unamwubahishe, wirinde kumusuzugura cyangwa ngo umusuzuguze abandi. Ntuzigere na
rimwe ukora ibintu bigaragaza ko utamwubaha.
6) Umwizere: Niba wifuza kuguma mu rukundo n’umukobwa
wihebeye, ujye umwizera. Icyizere ni cyo cyizatuma urukundo rwanyu rukomera, bizanatuma
nawe akwizera bihambaye kuko nawe umwizera.
7) Mwiteho: Kumubwira ko umukunda gusa
ntibihagije ahubwo ujye unabishyira mu bikorwa, umwiteho bishoboka kuko umukobwa
akunda umuhungu umwitaho akanamutetesha.
8) Umukundire
ukwari: Umukunde wese
kandi umukundire uko ateye yaba ari mu myitwarire hamwe n’imico ye, wishaka kumuhindura ahubwo umufate uko ari.
Hari n’ibindi byinshi abahanga mu rukundo batangaza, gusa ibi bintu 8 biri hejuru ni byo by'ingenzi wagenderaho mu gukomeza urukundo rwanyu niba uri mu rukundo n’umukobwa wihebeye kandi wifuza ko mwarambana.
Src: www.loveher.com
TANGA IGITECYEREZO