RFL
Kigali

Nandy nyuma yo gukorana na Harmonize ubu yegereye Alikiba mu ndirimbo Nibakishie

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/11/2020 19:40
0


Umuhanzi Nandy uri mu bahiriwe na 2020 mu gihugu cya Tanzaniya gifite umuziki uhanzwe amaso mu karere na Afurika ubu yamaze gutangaza ko yakoranye indirimbo yitwa 'Nibakishie' na Alikiba.



Nandera wiyise Nandy mu muziki ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya byanditse ko ari mu bahanzi bahiriwe na 2020 nyamara abatari bake basubiye inyuma. Ibi babishingira kuba yarakoranye indirimbo “Acha Lizame” na Harmonize yagiye hanze ku ya 12 Nyakanga 2020 ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 6 kuri sehene ya You Tube. Ubu yamaze gushyira hanze integuza kuri instagram ye ko afitanye Collabo na Alikiba yitwa “Nibakishie”

Nandy yiyita igikomangoma cy’Afurika”The African Princess” ari mu bakunze kuvugisha cyane itangazamakuru ry’imyidagaduro muri Tanzaniya bitewe nuko akunze gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare. Icyokora iyo ndirimbo ntirajya kuri You Tube kuko yamaze gusobanura ko azabanza kuyigurisha kuri Boomplay.

Nandy yavutse yitwa Faustina Charles Mfinanga yavutse ku ya 9 Nzeri mu 1992 afite imyaka 28 y’amavuko. Yavukiye muri Tanzaniya mu ntara ya Mwanza mu gace kitwa Moshi. Ni umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filimi. Ku myaka itanu yatangiye kuririmba muri Kolali z’abana mu materaniro yo ku cyumweru. Mu mashuri makuru ni we wayoboye kolali y’aho yigaga.

Yinjiye ate mu muziki ?

Urugendo rwa muzika rwatangiye ubwo inshuti ye yamuhuzaga na Ruge Mutahaba nyiri Tanzania House of Talent(THT). Ni bwo yahuye na Emma the Boy wamukoreye bwa indirimbo bwa mbere “Nagusagusa” yaje kubica bigacika mu cyumweru kimwe gusa isohotse.

Nandy mu 2016 yitabiriye irushanwa ryahuje abaturutse muri Afurika

Hari irushanwa ryateguwe na Tecno noneho rihuza abahanzi bose bafite impano bo ku mugabane w’Afurika, ryarimo abo muri Nigeriya n’abandi ariko yaje kuryegukana abona amahirwe yo guhugurwa na Yemi Alade na Bien Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol bamwigisha byinshi mu muziki. 

Mu 2017 yakoze indirimbo “One day” imufungurira amarembo inamuha amahirwe yo kwitabira Coke Studio Africa nyuma nubundi muri uwo mwaka mu bihembo byaAFRIMMA (All Africa Music Awards) aza gutwara ikamba ry’umuhanzi w’umugore wahize abandi muri Afurika y’iburasirazuba

Umuziki waje kumuhesha agatubutse


Nandy ubu yamamaza ibikorwa bya UNICEF muri Tanzaniya mu mushinga wayo witwa”Wash”. Ibigo birimoTradeKings, ENLAIR POPSarabyamamariza. Mu 2018 Nandy yafashwe n’inzego zibishinzwe akurikiranwaho gusakaza ku mbuga nkoranyambaga ibyo zitaga ko bitemewe n’umuco wa Tanzaniya. 

Muri uwo mwaka yanasohoye umuzingo we wa mbere witwa “The African Princess”. Mu 2018 yegukanye ikamba mu irushanwa mu bihembo byitwa AMI awards nk’umuhanzi mushya ukizamuka. Indirimbo ye yitwa “Kivuruge” yigeze kuba iya mbere mu byumweru bine kuri Clouds Fm iri mu zikunzwe mu biganiro by’imyidagaduro. Ibitangazamakuru birimo Forbes magazine bivuga ko ubwo yari afite imyaka 26 yabarirwaga akayabo ka miliyoni 1-5$. 

Ni umwe mu bahanzi batajya bashyira hanze ibijyanye n’urukundo ndetse biragoye kumenya uwo bakundana. Itariki yavutseho yashyizwe ku rutonde rw’andi matariki yavutseho ibyamamare ku isi.

Reba indirimbo yakoranye na Harmonize







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND