Kwikinisha ni igihe umuntu akorakora imyanya ye ndangagitsina, akabikora agamije kugera ku byishimo bye bya nyuma bizwi nka orgasme.
Iyi 'orgasme' ku bagabo ni ibyishimo umugabo agira mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina biza mu gihe
cyo gusohora (ejaculation) bizwi nko kurangiza.
Ku bagore
ibyishimo byabo byo bikaba bizingiye mu buribwe bagira iyo igitsina cyabo kiri
kugerageza kwaguka mu bushake bwo gukora imibonano (Painfull vaginal
contraction).
Kwikinisha
ababikora babikora bagamije kugera kuri ibi ibi byishimo byitwa orgasme bidasabye
uwo ariwe wese wabimufashamo.
Muri sosiyete kwikinisha ntibivugwaho rumwe bamwe bigendeye ku muco, imyemerere, iterambere n’ikoranabuhanga, gusa abahanga mu bijyanye n'ubuzima, bashingiye ku bushakashatsi bunyuranye bagiye bakora, bavuga ko kwikinisha ari bibi cyane bagashishikariza abantu kubyirinda.
Kwikinisha byangiza ubuzima bw'ubikora, n’imibanire ye n’abandi mu muryango. Ku rundi ruhande, hari abantu bamwe cyane cyane ababaswe no kwikinisha bavuga ko ari ibintu bigira akamaro mu nzira zo gushaka ibyishimo, kwimenya, kuruhuka no kwimara ipfa.
Uruhare rw’ikoranabuhanga mu kwikinisha
Uyu munsi
ikoranabuhanga rirakataje kutuyobora muri byinshi, mu isi yo kwikinisha naho ntiryatanzwe,
biratangaje kuba umuntu ashobora kwiyumva aryamanye n'uwo batari kumwe imbonankubone.
Ibaze kuba
abantu bari ku migabane itandukanye ariko bakagirana imishyikirano yo guhuza
ibitsina mu bitekerezo, bavugana ku mashusho bizwi nka 'video call' aho usanga ababikora bavugana bose bambaye ubusa bari gukinisha
amarangamutima yabo.
Abandi benshi usanga barabaswe no kwifashisha amashusho y'urukozasoni azwi nka (pornography) bikabagira imbata ku kigero nk'icy'umunywi w'itabi
Ese kwikinisha biterwa n'iki?
Kwikinisha
biragoranye guhamya icyaba kibitera nyir'izina gusa ku rutonde rurerure dore
ibishobora kuba imbarutso yo kuba imbata yo kwikinisha
1. Kureba Filime za Porono (Pornography)
no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa
Kureba Filime za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa, bisunikira ubireba mu gushaka gukora
imibonano mpuzabitsina, ku muntu uhora ubireba rero igihe kiragera bikaganza
imitekerereze ye agatangira gutekereza no kwiyumvisha ko ari gukora imibonano
mpuzabitsina kandi mu by'ukuri atari kubikora bya nyabyo ahubwo ari kubikorera
mu bitekerezo gusa , bigasa nko kwiremera
igikorwa kidahari.
2. Ku bantu bamenyereye gukora imibonano
mpuzabitsiko, iyo hashize igihe batayikora bijyanye no kuba bari kure
y’abafasha babo nko ku bantu bari mu nzu
z’imbohe, uku kuba bonyine bijya
bibaviramo kwigunga, mu kugerageza
kwiyibutsa no gukumbura ibihe banyuzemo bikaba byamuviramo kwikinisha agamije kwishimisha bikazarangira bimubase.
3. Kuba wahemukirwa n’uwo mwakundanaga
ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri wenyine. Ubushakashatsi bwakozwe
bwerekanye ko iyo umuntu afite agahinda ararikira imbonano mpuzabitsina cyane
kuko aba yumva ko ari byo byamuruhura bikamuha amahoro. Benshi rero iyo
batandukanye n'abo bakundanaga bijya bibasunikira kwikinisha, cyane ko baba bumva bihagije bo ubwabo.
4. Ku bagore, gukora imibonano mpuzabitsina ntibarangize bituma bikinisha kugira ngo barangize. Nyamara bakabikora bibwira ko bari gukemura ikibazo kandi bari kwiharurira inzira yo kuyoborwa n'amarangamutima yabo.
5. Hari n’abandi bagendera mu kigare
cyane cyane nk’abanyeshuri ugasanga niba umwe abikoze n’abandi baramwiganye.
Ingaruka zo kwikinisha
www.medicalnewstoday.com
yerekana neza ingaruka mbi zo kwikinisha n'ubwo bamwe babikora bagamije
gushimisha amarangamutima yabo, byagaragaye ko igikorwa cyo kwikinisha gifite
ingaruka mbi nyinshi cyane kuruta inziza.
Ingaruka mbi zo kwikinisha dusangamo:
a. Kwikinisha
bituma ubikora azinukwa burundu abo badahuje igitsina kuko aba yumva yihagije,
ibi bikaba biza mu bisenya ingo za bamwe na bamwe kuko iyo umwe muri bo yabaswe no
kwikinisha, undi asigara abona ko nta gaciro agihabwa mu rugo bikaba byabasenyera.
b. Kwikinisha
bibata uwabikoze bikamukururira guhorana umunabi no kwiheba agasigara yumva ko
nta kintu na kimwe kimukanga.
c. Kuba
imbata yo kwikinisha byangiza udutsi two mu bwonko ukaba waba umuntu uhubuka,
utazi gufata ibyemezo, ugatangira kugira ibibazo birimo gususumira ndetse
n’ingingo ntizikomere.
d. Bitera
gusaza imburagihe
e. Bitera
kubabara umugongo, no guhorana umunaniro ukabije
Umwihariko ku bagabo
a. Bibatera
ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
b. Umugabo
cyangwa umusore byagize imbata hari igihe bagera aho bajya kunyara n’amasohoro
akaza
c. Byangiza
intangangabo zikaba zaba ibihuhwe cyangwa ntizikorwe neza bikaba byabaviramo
gutakaza ubushobozi bwo kubyara
d. Ikinndi
kandi kwinisha byongera ibyago byo kurwara cancer ya prostate ku bantu bikinisha
ntibarangize
Ku bagore n'abakobwa
a. Abagore
bo kwikinisha bibatera gutinda kurangiza bijyanye no kwangiza rugongo ku buryo
badashobora kurangiza keretse bikinishije.
b. Kwikinisha
ku mugore byagize imbata, asigara na we yarihaze atakita ku biranga
ubwiza bw’umugore nk’umusatsi, isura ndetse n’ibindi kuko nyine aba yumva ntawe
akeneye ko amwitaho.
Icyo wakora ugaca ukubiri n'iyi ngeso yo
kwikinisha
Nk'uko www.healthline.com dukesha iyi nkuru ibigaragaza ivuga ko hari uburyo bw'ingenzi bwafasha umuntu wabaswe no kwikinisha akaba yabicikaho gahoro gahoro mbese bisa nko gufata urugendo rushya kuko atari ibintu umuntu acikaho ako kanya, gusa uwarutangiye akagira ubutwari bwo kururangiza, kuri we kwikinisha biba nk'umugani ngo kera habayeho.
Mbere na
mbere bagira inama uwabaswe no kwikinisha yo kwirinda kuba ari wenyine igihe kinini. Kuko kwigunga
biza mu bya mbere bikuyobora kuzana ibitekerezo bibi, ikindi uretse kwifashisha
ubufasha bwo kwa muganga, banagirwa inama yo kugana abaganga b'inzobere mu by'imyororokere no mu by'imitekerereze kuko bifasha kwiremamo imico igufasha mu gutekereza amarangamutima meza, iguhugisha kandi ikakurinda kutayoborwa n'irari. Ku mwanya wa mbere
bakugira inama bati;
1. Reka kureba filimi za poronogarafi
ndetse n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa cyangwa se abasore bambaye ubusa.
Ugerageze kugenda ubicikaho
2. Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko
gukora siporo, guhimba indirimbo, gushushanya, kwiyungura ubumenyi ku bintu
bishya, no gusura inshuti mu rwego rwo
kurangaza no kurinda ibitekerezo byawe amarangamutima mabi.
3. Irinde kurara wenyine kuko iyo
ubitekerejeho uri kumwe n’umuntu utinya kubikora bityo uko iminsi igenda yicuma
utabikora ni nako ubicikaho gahoro gahoro
4. Mbere yo kuryama reba ibintu ukora
ku buryo unanirwa ugahita usinzira.
5. Gerageza gushaka inshuti z’abo
mudahuje igitsina, ibi biragufasha cyane. Aha bisa nko kuzimya umuriro
ukoresheje undi muriro, gusa ibi bizagufasha kurema amarangamutima meza no
kutihugiraho ahubwo bikagura imibanire n'abandi
6. Gerageza kubaka umubiri mu buryo
ushoboye nko kurya indyo yuzuye irimo
ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, n'ibirinda indwara, ibi bijyana no kwirinda
ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi ukarenza urugero no kunywa itabi, gusa
by'umwihariko ukibanda ku kurya imbuto n’imboga zitandukanye kuko bituma umubiri wiyubaka ukanagira
imbaraga bigatuma uhangana n’ingaruka zo
kwikinisha.
7. Indi ngingo ikomeye usanga hari ababaye
imbata yo kwikinisha ntibibuke ngo bajye
kwivuza mbese bakabifata nk'aho
atari uburwayi, niba ugira igikomere ukajya kwa muganga ugomba kumenya ko ibi
bibazo bitandukanye birimo iby'imibanire, imitekerereze, imyitwarire nabyo
biravurwa bigakira. Inama iruta izindi
gana muganga agufashe, arahari ku bwawe. Niba ufite iki kibazo cyangwa uzi
ugifite wamugira inama yo kujya kwa muganga.
Kuko ibi
ni ibibazo bivurwa kandi bigakira. Gisha inama umuganga w'inzobere
mu by'imitekerereze ndetse n’inzobereye mu buzima bw’imyororokere, bazagufasha ku buryo bw'imiti ndetse n'ubujyanama bwihariye bizagufasha gukira.
Ubuzima
bwiza ni ishema ryacu
TANGA IGITECYEREZO