Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gufatira ibihano amakipe ya Rayon Sports FC na APR FC kubera kurenga ku mabwiriza, agakina imikino ya gicuti atabiherewe uburenganzira.
Kuwa
gatatu w’iki cyumweru nibwo havuzwe amakuru y’uko APR FC na Rayon Sports FC, zishobora
guhanwa bitewe no kurenga ku mabwiriza ndetse n’amategeko bahawe, mu bijyanye
no gukina imikino ya gicuti.
Nyuma
y’umukino Rayon Sports FC yakinnye na Alpha FC, mu mukino wa gicuti wabereye mu
Nzove kuwa gatandatu ushize, ukaza guhagarikwa utarangiye kubera ko wari
witabiriwe n’abakunzi b’iyi kipe kandi bitemewe, Komite Nyobozi ya FERWAFA
yahise iterana kugira ngo icishe akanyafu kuri aya makipe yarenze ku mabwiriza.
Nkuko
bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, APR FC yahanishijwe kwishyura miliyoni 1
n’ibihumbi 500 (1.5M Frw) mu gihe mukeba wayo, Rayon Sports yaciwe ibihumbi 500
Frw.
APR
FC imaze gukina imikino irindwi ya gicuti, imwe muri yo yayisabiye uruhushya
ariko hari n’indi yakinnye nta burenganzira yabiherewe.
Rayon
Sports yo imaze gukina umukino umwe wa gicuti nawo utararangiye kubera
witabiriwe n’abafana bitemewe.
Uretse
Rayon Sports na APR FC, andi makipe arimo, Rwamagana City FC, Alpha FC na
Rutsiro FC, nayo yafatiwe ibihano. Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba
yamaze kwishyura ihazabu.
FERWAFA
iherutse kwibutsa amakipe gusaba uburenganzira igihe cyose yifuza gukina
umukino wa gicuti.
Yagize iti “Nta kipe yemerewe gukina umukino wa gicuti itabanje gusaba uburenganzira muri FERWAFA ngo ibuhabwe nk’uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA”.
APR FC na Rayon Sports zaciwe amande kubera kurenga ku mabwiriza ya FERWAFA na Minisiteri
TANGA IGITECYEREZO