RFL
Kigali

Imbamutima z'abakina muri 'The Secret', Filime ya Click Image ikunzwe bikomeye mu Rwanda - AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/11/2020 15:23
1


Abasore n’inkumi bakina muri filime y’uruhererekane yitwa ‘The Secret” imaze kwigarurira imitima y’abatari bacye mu Rwanda ndetse no haze yarwo, bagaragaje imbamutima zabo ku bakunzi bayo, banahishura inzozi zabo ndetse n’icyerekezo bafite muri uru rugendo rwa sinema.



Uru rubyiruko ruri kuzamukana imbaduko mu kuzamura amazina yabo mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda, rwagaragaje ko hafi ya bose batangiye umwuga wo gukina filime muri 2020, aho batangiriye kuri Filime “The Secret” iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda ku zitambuka kuri Internet (YouTube) bitewe n’ubuhanga iteguranye.

Mu kiganiro kirambuye bageneye abakurikira iyi Filimi mu rwego rwo kubasangiza imibereho yabo ndetse n’urugendo rwabo muri Sinema, buri mukinnyi yahishuye uko yisanze mu mwuga wo gukina filime, ibyabagoye ndetse n’ibyo bamaze kugeraho mu gihe gito batangiye uru rugendo.

Nk’abakinnyi bakinjira muri uru ruganda rwa sinema, bose bitsa ku kuba gukina filime bikozwe mu buryo bwa kinyamwuga byatunga ubikora ndetse ko bituma umuntu amenyekana akanagira inshuti nyinshi mu bice bitandukanye.


'The Secret' yagaragaje impano zari zihishe muri benshi mu bakina muri iyi filime

Umuyobozi (Director) w’iyi filime “The Secret”, Ingabikwiye Eric, avuga ko igitekerezo cy’iyi Filime yakigize nyuma yo kubona imitunganyirize ya Filimi Nyarwanda, abona akwiye gutanga umusanzu we mu kugaragaza impinduka muri uru ruganda rwa Sinema.

Avuga ko The Secret ari filime ivuga ku buzima busanzwe, ariko ikibanda cyane ku rubyiruko, ibyo rucamo mu rukundo, ariko nanone ikagaragaza ko na wa wundi ucyeka ko ari intungane ko nawe yambaye umubiri bityo akaba yakosa. The Secret yandikwa, ikanategurwa n'itsinda rya CLICK IMAGE igaca kuri shene ya Youtube yitwa Topline TV. 

CLICK IMAGE ni kompanyi ikora ibijyanye no gufotora ibirori bitandukanye ku rwego rwa mbere mu Rwanda, dore ko ifite abakozi b’inzobere ndetse n’ibikoresho bigezweho mu gufata amafoto n’amashusho y’agatangaza.

Muri Serivisi CLICK IMAGE itanga harimo gufotorera ubukwe (Wedding), Bridal shower, Baby shower, Birthday, inama mpuzamahanga n'ibindi birori bikenera amafoto agezweho. Muri Click Image bashobora kandi gutanga serivisi zerekeranye n'amashusho (Video) clip, Tv show, n'ibindi. Igihe cyose wakenera zimwe muri izi serivisi batanga, wahamagara iyi numero: 0783751208 / 0788992060 / 0785014099.

Saranda Mutoni Oliva umwe mu bakinnyi ba Filime 'The Secret'

Karasira Anelyse akina yitwa Brenda muri 'The Secret'

Mutesi Annick umwe mu bakinnyi ba filime 'The Secret'

Irakoze Vanessa umwe mu bakinnyi ba Filime 'The Secret'


Uwizeyimana Bertin umwe mu bakinnyi ba Filime 'The Secret'

KANDA HANO UREBE UBUZIMA BW'ABAKINA MURI FILIME THE SECRET 


AAMAFOTO & VIDEO: Click Image






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzitukuze honoline11 months ago
    Nkunda Flim yanyu KD mukina ibintu bitwigishaa CNE G's nkunda salanda Bertin Tessy Roger deluxe Baz gukina PE nifuzaga ki nanjy mwamp role KK nzigukina CNE KK mbikora kwishuri murakoze





Inyarwanda BACKGROUND