Syrvestre ni umuntu ugira kwihangana kwinshi, arumva kandi
agira Ubuntu, mu mibereho ye akunda guharanira kuba intungane mu byo akora, ba Syrvestre bakunda kuba abagabo bajijutse kandi biyemeje gukora ibishoboka byose
ngo batsinde ubuzima, ntibakunda kubana no gutsindwa.
Syrvestre ni umuntu ukundwa n’abantu cyane kubera ubwitonzi,
amarangamutima n’ubugwaneza agira, n'ubwo agaragara nk’uwitonda, rimwe na rimwe
ashobora kuganzwa n’amarangamutima akomeye akagira uburakari bukabije, Syrvestre
akurikira intego ye kugeza ayigezeho.
Syrvestre iyo akiri umwana biba byoroshye kumujyana aho
ushaka gusa na none akunda kugirana ibibazo n’ababyeyi kubera kugira amatsiko
ya buri kimwe cyose.
Mu bijyanye n’urukundo, Sylvestre akunda guhisha amarangamutima ye umuntu
ashobora kubona ko adasobanutse, akenshi usanga umukunzi we amusaba inkunga yo
kumukunda akanabimugaragariza, agira ikibazo cyo guhisha ibyiyumvo bye, kugeza
aho rimwe na rimwe agaragara nk’udashobotse ariko mu by’ukuri afite ubwuzu kandi
bukabije nuko bimugore kubwerekana.
Syrvestre ahora yifuza kuba mu bintu byunguka akenshi usanga
uyu muntu yifuza kuba mu bintu by’amafaranga birimo ibaruramari, ubucuruzi, ama
banki n’ibindi bintu bifite aho bihurira n’amafaranga.
Src: prenom.com