Ufite impano imutemberamo biragoye kuyihishira aho ari hose kuko ihora imukomanga nawe akagira inyota yo kuyimenyekanisha. Umuhanzi ukiri muto werekanye imbaraga za muzika mu gihe gito amaze, Kesh_D yasohoye indirimbo ya 5 yise “Ntamikino” yumvikanisha ko nta mikino ajemo muri muzika.
Nshimiyimana Blandin ukoresha akazi ka Kesh_D, yaganiriye
na INYARWANDA.COM, ayihamiriza imbaraga azanye, urukundo afitiye
umuziki, n'aho yifuza kugeza impano ye dore ko avuga ko abenshi bumva ari imikino arimo nyamara arashoboye
kandi azakomeza ihangana rya muzika kugeza ababyitaga imikino bemeye ko ari
umuhanzi ufite intego.
Kesh_D, yagize ati: “Natangiye umuziki abenshi
batangira kumva ko ari imikino ndimo nk’umuhanzi ukiri muto kandi atari ko
bimeze. Muri Kanama uyu mwaka 2020 ni ho natangiye muzika yanjye aho nari nsoje
amashuri yisumbuye, inzozi nakuranye, numva ngomba kuririmba kandi mu Rwanda
hose bakabimenya no hanze yaho, ahanini ndirimba mu rurimi ry’Icyongereza nk’inzira
izamfasha no kwigarurira abafana bo
hanze y’u Rwanda”.
Ku myaka 18 y’amavuko, Kesh _D, ashimira ababyeyi be
bari kumutera inkunga ngo akore umuziki akunda ntibamubuze uburenganzira bwe.
Mu Kwezi kwa Munani, uyu mwaka 2020, nibwo Kesh_D yinjiye muri muzika, ubu amaze
gushyira hanze indirimbo 5 arizo: “My Turn”, “Dreams”, “Knock Knock”, “Hold me Down,
na “Ntamikino” ariyo ndirimbo nshya
aherutse gusohora mu buryo bw’amajwi n’amashusho”.
KANDA HANO UREBE 'NTA MIKINO' YA KESH_D FT KABAKA
TANGA IGITECYEREZO