RFL
Kigali

Kesh_D umaze amezi 3 gusa yinjiye mu muziki yashyize hanze indirimbo ya 5 yise 'Ntamikino' - VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/11/2020 17:58
1


Ufite impano imutemberamo biragoye kuyihishira aho ari hose kuko ihora imukomanga nawe akagira inyota yo kuyimenyekanisha. Umuhanzi ukiri muto werekanye imbaraga za muzika mu gihe gito amaze, Kesh_D yasohoye indirimbo ya 5 yise “Ntamikino” yumvikanisha ko nta mikino ajemo muri muzika.



Nshimiyimana Blandin ukoresha akazi ka Kesh_D, yaganiriye na INYARWANDA.COM, ayihamiriza imbaraga azanye, urukundo afitiye umuziki, n'aho yifuza kugeza impano ye dore ko avuga ko abenshi bumva ari imikino arimo nyamara arashoboye kandi azakomeza ihangana rya muzika kugeza ababyitaga imikino bemeye ko ari umuhanzi ufite intego.


Kesh_D, yagize ati: “Natangiye umuziki abenshi batangira kumva ko ari imikino ndimo nk’umuhanzi ukiri muto kandi atari ko bimeze. Muri Kanama uyu mwaka 2020 ni ho natangiye muzika yanjye aho nari nsoje amashuri yisumbuye, inzozi nakuranye, numva ngomba kuririmba kandi mu Rwanda hose bakabimenya no hanze yaho, ahanini ndirimba mu rurimi ry’Icyongereza nk’inzira izamfasha no kwigarurira abafana bo hanze y’u Rwanda”.


Ku myaka 18 y’amavuko, Kesh _D, ashimira ababyeyi be bari kumutera inkunga ngo akore umuziki akunda ntibamubuze uburenganzira bwe. Mu Kwezi kwa Munani, uyu mwaka 2020, nibwo Kesh_D yinjiye muri muzika, ubu amaze gushyira hanze indirimbo 5 arizo: “My Turn”, “Dreams”, “Knock Knock”, “Hold me Down, na “Ntamikino” ariyo ndirimbo nshya aherutse gusohora mu buryo bw’amajwi n’amashusho”.

KANDA HANO UREBE 'NTA MIKINO' YA KESH_D FT KABAKA


    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bill3 years ago
    Komereza aho umusaza tukurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND