RFL
Kigali

Urutonde rwa bamwe mu bahanzi bafite imirimo mu nzego za Leta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2020 14:15
1


Umuziki ufatiye runini ubuzima bwa muntu; ukaba inshuti y’akadasohoka. Bitewe n’ibihe urimo uzi ubwoko bw’umuziki wumva ugasubiza agatima impembero. Umuziki ni icyita rusange ku nzego zose z’ubuzima.



Umuziki wifashishwa mu gihe cy’ibyishimo n’akababaro. Warenze imipaka ufata n’uruhu rwa politiki, bituma hari igice cy’indirimbo kivuga kuri politiki nziza n’imbi, umuyobozi, ishyaka, ubutegetsi n’ibindi.

Umuhanzi agira ijwi ryumvikana kandi rigacengera. Hari indirimbo ye wumva igahora igaruka mu ntekerezo zawe, ku buryo uba umeze nk’uri gusoma neza neza amagambo ayigize n’ubwo wata utazi cyangwa utumva neza amagambo ayigize.

Inganda ndangamuco muri rusange nk’ubugeni, imivugo n’ibindi byifashishwa kenshi mu bikorwa binyuranye mu bihe bitandukanye. Umuziki kandi ugira uruhare mu gukemura amakimbirane, ukunga abantu, ugasubiza intege mu bugingo n’ibindi.

Hari abahanzi babifatanya n’indi mirimo nka politiki, ubuvuzi, ubwarimu n’indi kandi buri kimwe bakakibonera umwanya wacyo.

Hari abarenga iyi mirimo ivuzwe haruguru, bagahatanira nko kuyobora igihugu, Umurwa Mukuru n’indi myamya ikomeye muri Leta. Kimwe n’uko hari abandi bashyirwa mu myamya bitewe n’ubunararibonye cyangwa se amashuri bize.

Uko bagaragara bari mu nzego za Leta bitandukanye n’uko bagaragara iyo bari mu bikorwa by’umuziki. Mu 2018, Tom Close yabwiye KT Radio ko byamworohereye guhuza akazi k’ubuganga, kwandika ibitabo no kuba umuhanzi. Ko byarenze kuba akazi biba ubuzima bwe yisangamo.

Yagize ati “Mu by’ukuri wenda umuntu utabikora yumva ari byinshi cyangwa bigoye ariko buriya umuntu wese usanga afite ibintu byinshi ahuza. Ushobora kuba uri umunyamakuru ufite n’ishuri ufite n’urugo ufite wenda n’indi Business.

Abantu benshi bagira ibintu bagenda bahuza wenda njyewe itandukaniro ni uko byose bivuga cyane bigatuma abantu bumva ko biremeye kandi mu by’ukuri ari ibintu bisanzwe hari abaganga benshi badakora ubuganga gusa.”

Tom yavuze ko hari umuntu ushobora kumara umunsi mu buriri undi akamara umunsi areba filime, ngo nawe afata umunsi umwe mu kwezi agakora indirimbo indi minsi akayiharira akazi ka Leta, ajya anyuzamo akandika n'ibitaho.

Nyuma y’uko Aimable Twahirwa agizwe Umuyobozi Ushinzwe guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, yavuze ko atewe ishema no kuba mu gihugu cyiza kiyobowe na Perezida Paul Kagame ‘Ureberera abanyarwanda ukamenya ibyo bakeneye kandi mu gihe gikwiye’.

Muyoboke yavuze ko kuba Aimable Twahirwa yagizwe Umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ari ‘Iby’agaciro kuri njye, umuhanzi ndetse n’undi muntu wese ubarizwa mu ruganda rw’ubugeni n’ubuhanzi’.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Aimable ari impirimbanyi y’iterambere ry’umuco n’ubuhanzi muri rusange kuva mu ‘mabyiruka ye’. Yavuze ko yizeye adashidikanya ko agiye ‘kuduhagararira neza kandi azabasha kugeza ubutumwa aho mwamutumye Nyakubahwa Perezida.’

INYARWANDA yagarutse kuri bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite imyanya muri Leta:

1.Umuhanzi Bamporiki Edouard

Bamporiki Edouard ni umuhanzi w’umunyapolitiki w’umuhanga mu kwandika ibitabo, imivugo, gukina ikinamico nk’urunana. Ndetse hari filime nyinshi yakinnyemo anaziyobora zitanga ubutumwa bukomeye, kandi zanyuze benshi na n'ubu.

Akomeye ku muco kandi ashyira imbere gutoza abato umuco wo gusoma no kwandika; anifashisha kenshi ikinyarwanda cyumutse. Ni umunyapolitiki utajya uripfana mu gusubiza abavuga ko barwanya Leta n’abandi bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni umuhanzi udatana n’inganzo! Umwibuke nko mu ikinamico Urunana akinamo yitwa Tadeyo akaba inshuti ya Gitefano. Filime zirimo nka ‘Munyurangabo’ na ‘Long Coat’ y’iminota 61’ zamuhesheje gukandagira ahakomeye biherekezwa n’amashimwe.

Yakinnye kandi muri filime ‘Umutoma’ yo mu bwoko bwa filime z’urukundo ziseta, yerekanwe bwa mbere mu Rwanda muri Mata 2018, ‘Maibobo’ y’iminota 30’, ‘Rwanda: Take Two’ y’iminota 50’ n’izindi.

Bamporiki Edouard yabanje kuba Umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu; ubu ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

2. Umuhanzi Aimable Twahirwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo na Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe guteza imbere Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Aimable Twahirwa yanditse kuri Twitter, ashima byimazeyo Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, avuga ko asabwe umusanzu aho yisanga, amwizeza umusaruro.

Agira ati “Nsabwe umusanzu aho nsanzwe nisanga, umusaruro ndawubasezeranyije.” Uyu muhanzi ubimazemo igihe kinini yanavuze ko u Rwanda rukwiye ‘umuco udacika udacogora’. Asezeranya Perezida Kagame kutazatatira intambwe yizihiye u Rwanda, ahora atoza.

Twahirwa Aimable yize mu ishuri ry’ubuhanzi ‘Ecole Internationale de Theatre et de Mouvements Jacques Lecoq” ry’i Paris mu Bufaransa, ari naho yatangiriye kugaragariza impano y’ubuhanzi yakomeje kwagura kugeza n’ubu.

Uyu mugabo afite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Yateguye ibitaramo byinshi byibanda ku muco anatoza abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza ya Butare ryitwa Indangamuco.

Twahirwa yayoboye Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyita ku Muco n’ubuhanzi (Centre Universitaire des Arts/Butare); yayoboye Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes Kimisagara), anayobora Umuryango Mpuzamahanga La Benevolencija Grands Lacs, nk’umuyobozi Mukuru wayo mu Rwanda.

Azwi cyane nk’Umujyanama, umutoza n’uwari ukuriye utunama nkemurampaka mu marushanwa yo mu Rwanda arimo Primus Guma Guma Super Star, Groove Awards Rwanda, Arts Rwanda-Ubuhanzi n’andi akomeye. Uyu mugabo anabarizwa mu irushanwa ryitwa Jeux de La Francophonie abereye impuguke n’ugize Akanama Nkemurampaka.

3. Umwanditsi wa filime Jean-Claude Uwiringiyimana

Jean-Claude Uwiringiyimana ni Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Ururimi no kubungabunga Iterambere ry’Umuco.

Uwiringiyimana ni umwanditsi n’umwarimu wa filime nyarwanda. Mu 2019, yari mu itsinda ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco nyafurika rya cinema ryabereye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.

Uyu mugabo usanzwe ufite filime yitwa ‘“Inanga" (Inanga, guardians of tradition) yize amashuri yisumbuye muri Petit Seminaire ya Kabgayi no muri Christ Roi i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo mu mwaka w’1986 kugeza mu 1996.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu 1996 kugeza mu 2000, aho yakuye impamyabumenyi mu Ishami ry’Indimi n’ubuvanganzo. Yiga muri Kaminuza, yitabiriye irushanwa ryo kwandika filime mbarankuru ryiswe Fest Africa, hari mu 2000.

Yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umwarimu wungirije, abifatanya n’ibiganiro yakoraga kuri Televiziyo y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2000 na 2004.

Mu mwaka wa 2004-2005 yagiye mu Bufaransa kwiga amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza. Anakurikirana amasomo ajyanye no kuyobora filime, yakoze yifashishije iyakure (internet) abera muri Canada. Mu 2008 yitabiriye irushanwa ryitwa INMR naho mu 2009 yitabira iserukiramuco rya FESPACO.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi mu bijyanye na cinema yakuye muri Ecole de Cinema et de Television de Québec. Yanatunganyije filime zirimo ‘Itegeko Ntiriteranya’ y’iminota 112, Anazwi cyane mu ikinamico yitwa ‘Ibanga ry’Ibamba’ yo mu 1999.

4.Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Muyango Jean Marie

Umuhanzi Muyango Jean Marie ukora umuziki gakondo ni Umutoza w’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’. Muyango ukomora inganzo kuri Sekuru witwaga Butera, afite indirimbo nyinshi zikora ku mutima ya benshi zigasubiza intekerezo mu bihe byashize. Yakoze indirimbo nka ‘Sabizeze’, icurangwa henshi, ‘Karame nanone’, ‘Utari gito’, ‘Karame uwangabiye’ n’izindi nyinshi zuje umuco nyarwanda.

Muyango ari mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha umuco nyarwanda abinyujije mu bihangano bye. Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi aza mu Rwanda 1986. Yafashije byihariye itorero “Imitari” atarambyemo kuko yahise akomeza mu “Indashyikirwa” aza no gushinga itorero rye “Imanzi”.

Uyu muhanzi yagiye ashyira imbere gutoza abato umuco. Ndetse muri Kanama 2013, yakoreye igitaramo mu Bubiligi ashimwa na Masozera Robert wari Ambasaderi mu Bubiligi [Ubu ni Umuyobozi w’Inteko y’Umuco].

Icyo gihe Masozera yaravuze ati “Njyewe iyo Muyango nkimubona ataranaririmba nkamubona ngo ari hano, mpita nkumbura u Rwanda. Ankumbuza u Rwanda, u Rwanda ariko rudasanzwe, u Rwanda rumwe rwa Gakondo. Muyango ari mu bantu bakumbuza u Rwanda rw’umwimerere.”

4.Intore Masamba

Butera Alphonse Masamba waryubatse mu muziki nka Masamba Intore akaba umuhungu wa Sentore Athanase ni Umutoza w’itorero ndangamuco ry’Igihugu "Urukerereza"

Masamba Intore yabonye izuba kuwa 15 Kanama 1968. Yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Avuka kuri Mukarugagi na Sentore Athanase, nyambere mu batoje ubutore benshi mu bahanzi nyarwanda bamuvuga imyato uko bucyeye n’uko bwije.

Imyaka irenga 30 Masamba Intore yigwijeho impano zitandukanye zagiriye benshi akamaro. Inganzo ye yatabaye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ubu irakataje mu kwagura no gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Yataramye mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yaraze Jules Sentore. Muri Nyakanga 2020, yakoze igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yari asanzwe akora mu gihe kigera ku myaka ine acyeza inganzo yagize uruhare rutaziguye mu kubohora u Rwanda cyari mu maboko y’ingoma mbi.

5.Umunyabugeni Mutangana Steven

Ni Umuyobozi Ushinzwe Umurage (Heritage & Preservation) muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Ni umunyabugeni wahanze ibihangano bitandukanye bigaragara cyane muri Kiliziya zitandukanye zirimo iya Paroisse Stella Maris i Rubavu, Paroisse Univestaire i Huye n’izindi.

Yakoze akazi muri ORINFOR [Yabaye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru]; yandika mu kinyamakuru La Nouvelle Relève. Ndetse mu 2006-2007 yabaye Umuyobozi wa ORINFOR mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

Uyu mugabo ukundisha abandi umuco, yanabaye Umuyobozi wa ORINFOR mu Mujyi wa Kigali.

Mutangana Steven yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ry'umuco muri Kaminuza mpuzamahanga ya Francophonie ifite icyicaro gikuru mu Misiri mu Mujyi wa Alexandria.

Muri Werurwe 2014 Mutanga Steven yasohoye igitabo kivuga ku murage ndangamuco w'u Rwanda n'uko itangazamakuru rikwiye kuwugaragaza, kiboneka kuri Amazon no mu yandi maguriro y'ibitabo akoresha murandasi. Akimurika ku mugaragaro mu 2015.

Iki gitabo yacyanditse nyuma y'amashuri yarangije ku rwego rwa Masters mu ishami ry'umuco muri kaminuza mpuzamahanga ya Francophonie ifite icyicaro gikuru mu Misiri, mu mujyi wa Alexandria.

Ni igitabo yise "La Communication pour la valorisation du patrimoine culturel du Rwanda" (tugenekereje mu kinyarwanda, iki gitabo cyitwa Ihanamakuru rigamije guteza imbere umurage ndangamuco w'u Rwanda).

Iki gitabo kigaragaza icyo umuco n'umurage ndangamuco ari cyo, umurage ndangamuco ufatika n'udafatika (Patrimoine culturel materiel et Patrimoine culturel immateriel) n'ubukungahare bw'uyu murage mu Rwanda.

Muri iki gitabo kandi hagaragaramo uko itangazamakuru rikwiriye kumenyekanisha uyu murage ndangamuco, dore ko muri iki gihe itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw'abatuye Isi n'Abanyarwanda by'umwihariko.

6. Tom Close:

Muyombo Thomas [Tom Close] ni Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ni Umunyamuziki, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuganga. Inama y’Abamanisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 03 Mata 2019, yayobowe na Perezida Kagame ni yo yamwemeje nk’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ku wa 15 Ukuboza 2020, uyu muhanzi yashimwe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame ku bwo gushikama ku mpano ze akabijyanisha no kwiga ndetse n’umwuga w’ubuganga amazemo igihe.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba uri umuhanzi bitakubuza kwiyungura ubumenyi no mu bindi byakugirira akamaro.

Yagize ati “Bana bacu rero, kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza w’ikinamico, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye kugira ngo ube umuhanzi wuzuye koko, ushobora gufatirwaho urugero n’abato,”

Yashimye Tom Close avuga ko n’ubwo ari umuganga akaba afite n’inshingano z’urugo bitamubujije gukurikira impano ze yaguye. Ati “Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite,”

Tom Close w'imyaka 35 y'amavuko mu myaka ishize yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali.

Ni we muhanzi wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Mbwira Yego’, ‘Ndacyagukunda’, ‘Ntibanyurwa’ n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Semanza Jean Baptiste3 years ago
    Sha Hari abandi wibagiwe pee kandi bingenzi unyandikire mbakubwire nimba utabazi ukore urutonde neza fresh





Inyarwanda BACKGROUND