Ukwezi kwa buki ni ikiruhuko gifatwa n’abantu babiri bakimara gushyingirwa, mu buryo bwo kwishimira urugendo rushya rw’ubuzima batangiye. Mu bihe bya none, ukwezi kwa buki kwizihirizwa ahantu hadasanzwe kandi hashimishije bitewe n’ubushobozi bwa buri bamwe. Ese ukwezi kwa buki kwatangiye gute? Ese ni he abantu batemberera cyane muri ibi bihe?
Amateka agaragaza ko mu ntangiro, iki gihe cy’ukwezi
kwa buki ntaho cyari gihuriye n’iminsi igize ukwezi dusanzwe tuzi, ahubwo cyari
ikigereranyo cy’uburyo urukundo rw’abantu babiri bagishakana rugenda rusa
n’urugabanuka nyuma y’uko bamaze kugera mu rugo ndetse n’uburyo umwe yitaga ku wundi rimwe na rimwe bikagenda bigabanuka.
Ibi rero bakabihuza n’ibihe by’ukwezi (Phases of the
moon) uku tureba mu kirere, bigaterwa kandi n'uko ukwezi kwamurikaga neza cyane, nyuma y’iminsi
micye kukagenda kugabanuka mu ngano ari na ko kugabanya urumuri kugera kubuze
burundu.
Mu muco wo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi
cyangwa se uburayi muri rusange, umuco w’uko abageni bakimara gushyingirwa
bajya mu cyiruhuko ari bombi bonyine, watangiye gusakara ahagana mu kinyejana
cya 19 uhereye mu gihugu cy’Ubwongereza.
Muri icyo gihe ababaga bashyingiwe bo mu miryango
ikomeye (upper-class) bafataga urugendo, rimwe na rimwe baherekejwe na bamwe bo
mu miryango yabo babaga batarabonye uburyo bwo gutaha ubukwe.
Guhera mu 1820 uyu mugenzo waje gukwira mu bihugu
byose by’uburayi nyuma Abafaransa bawita gutembera mu buryo bw’Abongereza (voyage à la façon anglaise).
Umunyamateka w’umwongereza witwa Robert Green
yagaragaje ko ukwezi kwa buki nk’ikiruhuko kivanze no gutembera ahantu
nyaburanga tuzi ubu bikorwa n’abageni bakimara kubana, byatangiye ahagana mu
1952.
Nanone kandi hari andi mateka agaragaza ko igihe
cy’ukwezi kwa buki cyaba gifite inkomoko mu kinyejana cya 5, ubwo mu bihugu
byinshi abantu babaga bamaze gukora ubukwe bahabwaga ikinyobwa kitwa mead mu
gihe cy’ukwezi kose bakimara gusezerana.
Iki kinyobwa kitwa mead kiri mu bwoko bw’ibisindisha,
kikaba gikozwe ahanini n’ubuki, amazi umusemburo (yeast), n’umutobe w’imbuto
nk’inkeri amacunga n’izindi. Mead yazanwaga n’abatashye ubukwe nk’impano
bageneye abageni, ariko nta wundi muntu wabaga yemerewe kuyinywaho.
Ikinyobwa cya Mead cyahabwaga abageni nk'impano
Iki kinyobwa cyahabwaga abantu bagishakana kuko bavugaga
ko kifitemo ubushobozi bwo kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa kuri ubu
ijambo ukwezi kwa buki (honeymoon) rifite ubusobanuro bwiza n’ubwo byatangiye
bivuga uburyo urukundo rw’abantu babiri rugenda rugabanuka nyuma yo kubana.
Mu mwaka wa 2015 abashakashatsi bagaragaje ko kujya mu
kwezi kwa buki bigabanya ku rugero rwo hejuru ibyago byo gutandukana hagati
y’abantu bamaze gushyingiranywa.
Hari igihe rero abashakanye batumvikana ku hantu bombi
bagomba kujya mu gihe cy’ukwezi kwa buki, umwe yifuza aha undi yifuza hariya.
Muri iki gihe hari uburyo bumaze kumenyeka nka Solomoon cyangwa Unimoon, aho nyuma yo kutumvikana ku hantu ho
kujya buri umwe mu bamaze gukora ubukwe afata inzira akajya gutemberera aho
ashaka, na mugenzi we akajya ahandi yumva ashaka, bakajya bakomeza kuganira bisanzwe
nk’abakundana ariko batari ahantu hamwe.
Kuri ubu hari igihe umugore ajya mu kwezi kwa buki
ukwe n’umugabo ukwe
Ubu buryo bwo kujya mu kwezi kwa buki umuntu ari
wenyine bwadutse muri iki kinyejana turimo cya 21, by’umwihariko bitijwe
umurindi na zimwe muri Filime zerekanaga ko ibyo bintu bishoboka harimo
nk’iyitwa Sex and the City yasohotse mu 2008, iyitwa Like Father yo mu 2018
n’izindi.
Dore ahantu nyaburanga hatandukanye ku isi abantu bakunda gutemberera mu kwezi kwa buki
1. Ubugereki
Ubugereki ni igihugu gifite inzu ndangamuco nyinshi kubera amateka maremare cyane y’iki gihugu, zikaba zakira abakerarugendo benshi buri mwaka baba biganjemo abantu baje mu kwezi kwa buki. Ubugereki kandi ni igihugu kizwiho kugira amahoteli ategura amafunguro aryoshye, abantu bakirana urugwiro ababagana ndetse n’ikirere cyiza cyane.
Ubugereki ni kimwe mu bihugu abantu bakunda gutembereramo mu kwezi kwa buki kubera amahoteli yaho ateye amabengeza
2. Uburengerazuba bwa Norvege
Imisozi
y’udusongero duteye amabengeza ya Sunnmore na Lofoten izengurutswe n’amazi y’inyanja
asa neza cyane ituma abantu benshi bifuza kuyurira. Abantu bari mu kwezi kwa
buki bakunda gutembera mu mazi arimo akayaga gake cyane agenda aca hagati
y’imisozi bigakora ikitwa fjords, biba binogeye amaso cyane.
Inzira z’amazi zica
hagati mu misozi (Fjords) yo muri Norvege ni kimwe mu bikurura abantu bari mu
kwezi kwa buki
3. Ubutaliyani
Mu gace ka Puglia mu
Butaliyani hari umugi witwa Castel del Monte wubatswe kera cyane mu 1240
n’umwami witwaga Federico II, abageni benshi bagishakana bakaba bakunda
kuhasohokera mu gihe cy’ukwezi kwa buki kubera ukuntu ari hejuru ku musozi
kandi hakaba hitegeye ibibaya byiza n’inyanja yitwa Adriac sea.
Abantu bari mu kwezi
kwa buki kandi bakunda gusura ubutaliyani bakuruwe n’ibindi bintu nyaburanga
bihaba nk’ubuvumo (caves) n’amashyamba meza cyane yaho.
Abantu bari mu
kwezi kwa buki bakunda gusohokera mu butaliyani cyane
4. Zanzibar
Zanzibar ni ikirwa
kiza cyane giherereye mu nyanja y’abahinde, abantu bari mu kwezi kwa buki rero
bakaba bakunda kujya kuharuhukira kubera akayaga keza kaba ku mucanga uri
iruhande rw’inyanja, udusimba tuhaba dutangaje nk’utunyamasyo tw’icyatsi n’ibindi.
Zanzibar ni hamwe mu duce two muri Afurika abari mu kwezi kwa buki bakunda gusura cyane
Ahandi hantu hakunda gusohokerwa n’abari mu kwezi kwa buki ni ahitwa Comporta muri Portugal, muri Maldives, mu gihugu cya Zambia bakurikiyeyo inyamaswa z’akataraboneka zisigaye hacye ku isi zihaboneka, Indonesia, ikirwa cya Iceland gihoraho urubura, ikirwa cya Andaman mu Buhinde n’ahandi henshi hatandukanye.
Ikirwa cya Andaman
nacyo cyishimirwa n’abantu benshi bari mu kwezi kwa buki
Src: Countryliving &
Travelermaster & Newyork Times
TANGA IGITECYEREZO