Kigali

Manzi Afrika yasohoye indirimbo nshya 'Rwantambi' yakoranye na Diplomat wabengutse impano ye - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2020 18:38
0


Tuyishime Elie wahisemo kwitwa Manzi Afrika nk'izina ry'ubuhanzi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Rwantambi' yakoranye n'umuraperi Diplomat uri mu bafite izina rikomeye mu njyana ya Hiphop mu Rwanda.



Manzi Afrika yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye 'Rwantambi' ari iya kane akoze ariko ikaba iya mbere mu zigaragaza amashusho. "Ni ikintu cyiza, byaranejeje cyane" Aya ni amagambo ya Manzi Africa ubwo yari abajijwe uko yakiriye gukorana indirimbo na Diplomat. Yavuze ko bitamugoye rwose gukorana indirimbo n'uyu muraperi na cyane ko ari we wabengutse impano ye agasaba Producer kubahuza.

Manzi Africa yabonye izuba kuwa 20/02/1997, avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), i Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru. Mu mwaka wa 2007 ni bwo yageze mu Rwanda ari kumwe n'umuryango we, nyuma y'umutekano mucye wari muri DRC. Yakuriye mu Rwanda mu ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gatsibo ari naho abarizwa kugeza uyu munsi.

N'ubwo Manzi Afrika yatangiye kuririmba akiri umwana muto, yinjiye neza mu ruhando rwa muzika muri Mata. Gusa ahora afite inzozi yo kuzaba undi muntu utari uwo ari ubu. Twagerageje kumva zimwe mu ndirimbo ze, dusanga afite impano itangaje iherekejwe n'ijwi riryoheye amatwi, ni ho twahereye tumubaza impamvu ataririmba indirimbo z'urukundo cyangwa se gutaka abakobwa.


Manzi Africa yiyemeje gukora indirimbo zihumuriza abantu

Manzi Africa yasubije iki kibazo agira ati "Iyi si dutuye ikeneye abahumurizanya kandi biranezeza nk'iyo ndirimbye mbwira urubyiruko, ndetse n'abakuze ku buzima bwa buri munsi tunyuramo". Kugeza ubu Manzi Africa afite album igizwe n'indirimbo 12, ariko amaze gushyira hanze indirimbo 4 gusa ari zo; Abana b'iwacu, Umubyeyi, Impamva y'iminsi na 'Rwantambi' yakoranye na Diplomat.

Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo 'Rwantambi' yakozwe na Pacento, amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Mariva, bombi bakaba ari aba Producers bahagaze neza cyane mu Rwanda mu bijyanye no gutunganya indirimbo z'abahanzi. Manzi Africa yasoje atubwira ko nta giteze kumukoma mu nkonkora atageze ku cyo yiyemeje. Yavuze ko abakunzi b'umuziki bamwitegaho ibyiza byinshi kandi byiza.

Diplomat ari mu baraperi bakomeye muri Hiphop nyarwanda


Manzi Africa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Diplomat

REBA HANO INDIRIMBO 'RWANTAMBI' YA MANZI AFRICA FT DIPLOMAT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND