RFL
Kigali

Safi Madiba amerewe ate nyuma y'iminsi 5 atangaje ko yanduye Covid-19?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2020 8:04
1


Ni inde wari uzi uko hari igihe kizagera abantu bagasabwa ku guma mu rugo, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki neza kandi kenshi, ugahana intera na mugenzi wawe, ukishyura ukoresheje ikoranaburanga n’ibindi uretse muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyahinduye imyitwarire ya muntu n’imiterere y’Isi



Covid-19 yapfukamishije Isi, iracyatwara ubuzima bwa benshi ku Isi, ndetse bimwe mu bihugu byatangiye gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo. Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yimirije imbere guhangana n’iki cyorezo, abanyamerika bose bakambara agapfukamunwa igihe cyose nk’imwe mu ngamba yo guhangana nacyo. 

Abanyapolitiki, abavuga rikijyana, ibyamamare mu ngeri zitandukanye n’abandi bamaze kwandura iki cyorezo.

Hari icyizere cy’uko umuti wacyo ushobora kuboneka mu gihe cya vuba; Uburusiya, ejo ku wa Gatatu bwatangaje ko bwakoze urukingo bise Sputnik V urinda umutuntu kwandura Covid-19 ku gipimo cya 92%.

Umuhanzi w’umunyarwanda Safi Madiba ubarizwa muri Canada ni umwe mu banduye Covid-19. Yabwiye INYARWANDA ko atarembye cyane, ugereranyije n’uko yari ameze ku munsi wa mbere.

Mu minsi itanu ishize, Safi yatangaje ko ibizamini by’abaganga byagaragaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe, cyanahungabanyije ubukungu bw’Isi.

Yavuze ko yahise asabwa kwishyira mu kato ako kanya. Abwirwa n’inzego z’ubuzima kuvuga abantu bahuye kugira ngo nabo batangiye gukurikiranwa.

Safi Madiba yabwiye INYARWANDA, ko nta bimenyetso byinshi ari kugaragaza nka mbere ‘usibye ibicurane mfite no guhora mfite ibitotsi byinshi’.

Uyu muhanzi avuga ko atarembye, kandi ko afite umuganga umukurikirana buri munsi, kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze. Niba hari n’icyizere cy’uko ashobora gusubira mu buzima busanzwe.

Safi Madiba yabwiye abafana be n’abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ‘kuko kiriho kandi ntibagomba kugikerensa’.

Akomeza avuga ko muri Canada, iyo ufite ibimenyetso bya Covid-19 'ntuba wemerewe kuva iwawe'.

Abantu barenga ibihumbi 277 muri Canada bamaze kwandura Covid-19, ibihumbi 223 barayikize n’aho 10, 685 yarabishe.

Ni mu gihe ku Isi yose, abamaze kwandura Covid-19 barenga miliyoni 52, abantu barenga miliyoni 33 barayikize n’aho abarenga miliyoni imwe imaze kubica.

Muri muzika, Safi Madiba aherutse gusohora indirimbo ‘Sound’, ‘I Love you’ n’izindi. Ndetse afite gahunda yo gusinyisha umuhanzi mushya muri Label ye yise Nukuri Music Label.

Ni inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinze, ku mpamvu asobanura ko ashaka kwitura ineza nawe yagiriwe ubwo yatangiraga urugendo rw’umuziki akiri mu itsinda, n’urw’umuhanzi wigenga kugeza n’ubu.

Umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko atarembye, uretse ibicurane ahanganye nabyo muri iki gihe yanduye Covid-19

Safi Madiba yasabye abafana be n'abakunzi b'umuziki gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umunyarugo ron3 years ago
    Komeza wihangane nda kwe me ra 2





Inyarwanda BACKGROUND