RFL
Kigali

Ibizagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2020 17:53
0


Ni benshi bakora iyo bwabaga ngo bigarurire imitima y’abakobwa bihebeye gusa ntibibakundire kuko babikora nabi cyangwa babyitwaramo nabi.



Mu by'ukuri kugira ngo wigarurire umutima w’umukobwa ntibisaba imbaraga nyinshi cyangwa amafaranga menshi kuko abasore bose bazi ko abakobwa bakunda amafaranga bityo bakayitwaza ntibagire icyo bageraho.

Hari uburyo bworoshye kandi bwizewe umusore yakoresha mu gihe ashaka kwigarurira umutima w’umukobwa akunda, muri ubwo buryo yakoresha 5 bukurikira:

1) Igirire isuku: Abahungu benshi ntabwo babiha agaciro ndetse ntibanabizi ko abakobwa benshi bakunda umuhungu wigirira isuku ku mubiri. Iyo rero wigiriye isuku ku mubiri hamwe n’imyambaro ntakabuza rwose umukobwa aragukunda.

2) Ntuzihugireho: Mu rugendo rwo kwigarurira umutima w’umukobwa ukunda, ntukihugireho cyangwa ngo umwereke ko wiyitayeho gusa kuko abakobwa bakunda umuhungu ubereka ko aribo bonyine yitayeho ndetse ko ku giti cye yareka kwiyitaho ahubwo akita ku mukobwa akunda.

3) Imico myiza: Imico myiza ivugira nyirayo, ni ngombwa cyane ko umusore aba afite imico myiza yaba mu myitwarire ndetse n'imivugire ye. Umukobwa nawe azagukunda cyane aruko yakubonanye imico myiza y’umusore warezwe.

4) Ambara neza: Muri rusange abakobwa bikundira umuntu wambara neza, iyo bigeze ku basore bikaba akarusho. Iyo umusore yambara neza singombwa kwambara imyenda ihenze ahubwo ni ukumenya kwambara imyenda isanzwe myiza kandi ijyanye.

5) Igirire icyizere: Icyizere niba ugifite ni nacyo cyizagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa ukunda, umukobwa nawe nabona uri umusore wifitiye icyizere kandi afite gahunda ntakabuza ko uzamwigarurira wese.

Ku basore mwese mwajyaga mwibaza icyo mwakora ngo mwigarurire imitima y’abakobwa mwihebeye, muzajye mukoresha ubwo buryo tuvuze buzabafasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND