RFL
Kigali

Kuki abasore batinya gukora ubukwe?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2020 13:23
0


Abasore batandukanye iyo bigeze ku bijyanye no gukora ubukwe babigirira ubwoba, hari n'abafashe umwanzuro wo kutazigera babukora bitewe n’impamvu bishyizemo zidasobanutse.



Ku bantu benshi iyo bumvishe ijambo “ubukwe” biyumvira ibirori, imiryango yahuye mu birori byo gushyingira abana babo, abandi biyumvira ibirori bazambara neza, bakarya neza ndetse bakananywa inzoga nyinshi.

Iyo bigeze ku basore n’abagabo muri rusange bose baba bafite ubwoba bwo gukora ubukwe, bamwe bakitwaza ko batarageza igihe, abandi bakavuga ko bataragira ubushobozi cyangwa bakanavuga ko batarahitamo uwo bazabana.

Izo mpamvu zose batanga usanga baba bari gupfukirana izindi baba bafite ku mutima gusa batabasha kwerura ngo bazivuge, muri zo mpamvu zibatera gutinya ubukwe harimo 10 zikurikira:

1)      Batinya gutakaza ukwigenga kwabo: Mu myaka myinshi y’ubuzima bwabo abasore bakunda kubaho ubuzima bwabo bigenga, ariko iyo bamaze gukora ubukwe ntibongera kwigenga, ibi bikabatera ubwoba bw'uko bazabura ubwigenge bwabo nibakora ubukwe.

2)      Ubwoba bwo kutazabasha urugo: Abasore benshi batinya ubukwe kuko bazi ko nibagera mu rugo bashobora kuzananirwa gukora inshingano z'urugo rwabo, akenshi ibi bikaba biterwa no kutigirira icyizere mu basore.

3)      Ntibakunda gusaranganya: Bitewe n'uko abakoze ubukwe babana basaranganya byose ndetse banasangira byose, ibi bikanga abasore benshi kuko bamenyereye gukora ibintu byose ku giti cyabo nta wundi bafatanya, ugasanga batinye gukora ubukwe.

4)      Kwiyongera kw’inshingano: Birumvikana ko iyo bamaze gukora ubukwe inshingano z’umusore ziba ziyongereye, aba agomba kuba umugabo mu rugo akarwitaho, yaba ari ibijyanye n’amafaranga yo gutunga urugo ndetse n’ibindi ni we biba bireba.

5) Kubuzwa gukoresha amafaranga uko abishaka: Abasore batinya ubukwe kuko bazi ko umunsi bageze mu rugo batazongera gukoresha amafaranga yabo uko babyifuza, nubwo aribo baba bayavunikiye cyane bayashaka usanga abagore ari bo bayagenga, ibi bikabangamira abasore.

6) Kutazongera kubonera umwanya inshuti ze: Uburyo abasore n’abagabo babayeho bakunda guha umwanya mwinshi bagenzi babo b'inshuti, iyo bakoze ubukwe ibyo birahinduka umwanya wo kujya kureba umupira n’inshuti ze cyangwa n’ibindi bikorwa yakoranaga nabo biragabanuka.

7) Kubonana n’umuntu umwe: Ikintu cyo gufata umwanzuro w’ubukwe bibatera ubwoba kuko ntibaba biyumvisha uburyo bazajya baryamana n’umuntu umwe gusa ubuziraherezo, uzasanga batemera ubukwe kuko batinya kuzaca inyuma abo bashakanye.

8) Urukundo rugenda rushira: Uko iminsi ishira mu bashakanye ni nako urukundo rwabo rusubira inyuma, ibi ni nabyo bitera abasore gutinya ubukwe kuko bazi ko nibagera mu rugo imibanire yabo izahinduka.

9) Ihinduka ry’ubuzima: Iyo bamaze gushaka ubuzima bwabo burahinduka kuko aba avuye mu busore akaba umugabo, ntaba akibasha gukora ibyo yakoraga cyera. Abasore bazanga gukora ubukwe kuko baba bacyifuza kwinezaza cyangwa 'kuryoshya' mu mvugo y'ab'ubu.

10) Gutinya kuba ababyeyi: Bitewe n'uko abasore benshi batinya ikintu cyo kubyara ntibaba bashaka gukora ubukwe kuko byanze bikunze bazabyara kandi kubyara kuri bo biba bivuze kwiyongera kw’inshingano. Ibi nabyo bituma bamwe mu basore batinya ubukwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND