RFL
Kigali

Aho ibintu bipfira hahinduke aho bikirira: Umwarimu Tuyishimire yakoze indirimbo isaba gufatanya kuzahura ireme ry’uburezi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2020 11:35
2


Tuyishimire Erneste, umwarimu mu mushinga urajwe inshinga no kuzamura Ireme rw’Uburezi mu Rwanda yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ireme ry’Uburezi’, isaba buri wese kugira uruhare mu kuzahura ireme ry’uburezi mu Rwanda.



Bamwe mu bafite aho bahuriye n’uburezi bavuga ko amavugururwa akorwa ya hato na hato mu burezi ari kimwe mu bituma ireme ry’uburezi mu Rwanda ritagera ku kigero cyifuzwa na buri wese.

Ni mu gihe abasesenguzi bo bavuga ko abafite aho bahuriye n’uburezi, inzego za Leta n’abandi bakwiye guhurira mu biganiro byo hejuru bigamije gushakira umuti ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Tuyishime Erneste, umwe mu bafite aho bahurira n’ireme ry’uburezi, yakoze indirimbo igamije gusaba buri wese kumva ko ari uruhare rwe mu gutuma ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerwaho.

Ati “Nashatse rero ko aho ibintu bipfira hahinduka aho bikirira nkora ubukangurambaga mbinyujije mu buryo bw'indirimbo nk'umuyoboro ushobora kwihutisha ubutumwa. Iyi ni inkuru mpamo Ireme ry’uburezi abantu bose bakwiye kurigiramo uruhare.”

Ni indirimbo avuga ko yitezeho impinduka nziza mu burezi. Ahereye ku bagize icyo bayivugaho bigaragara ko hari impinduka mu mitekerereze bijyanye n'ibyo ‘curriculum’ ivuga ntibikorwe cyangwa se n'ibidasobanutse basaba ko byanozwa.

Muri ndirimbo ye avuga ko ireme ry’uburezi rizagerwaho abanyeshuri, abarimo, Minisiteri y’Uburezi, abikorera n’abigenga n’abandi bashyize hamwe. Ati “Ireme ry’uburezi rizashinga imizi.”

Tuyishimire Erneste wavutse mu 1989 yize Uburezi muri Kaminuza yahoze yitwa KIE, ubu akora mu mushinga urajwe inshinga no kuzamura ireme rw’uburezi mu Rwanda hibanzwe by’umwihariko ku masomo y’icyongereza n’Imibare mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu bigo bya Leta ndetse n’ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukora umuziki guhera mu 2005, biturutse ku kiganiro kiri mu rurimi rw’Igiswahili umunyamakuru Tidjara Kabendera w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yakoraga kuri Radio Rwanda, akundisha benshi indirimbo z’Igiswayire ‘ari nako aziririmba mu buryo butangaje’.

Agira ati “Ibi rero byatumye ntangira kujya ndirimba indirimbo z'igiswayire ntanazi icyo zisobanuye, byarakomeje nkumva ijwi rirasohoka neza ntangira kujya nandika indirimbo nkaziririmba.”

Avuga ko yagiye agenda gake mu muziki, ariko mu myaka ishize bitewe n’uko umwarimu aba agomba gutegura indirimbo zijyanye n’isomo yigisha, impano ye yongera kumukirigita akora indirimbo yo gukebura abantu mu byiciro bitandukanye ngo bahuze imbaraga mu kuzahura ireme ry’uburezi.

Yumvikanisha ko umuziki ari ibintu yifuzaga gukora ‘igihe cyose nzaba mbonye uburyo’. Akavuga ko afite intego yo gukora umuziki wuje ubutumwa bugamije iterambere, no gukora umuziki ushobora gususurutsa abantu.

Uyu muhanzi uzi gucuranga gitari akora injyana ya Pop, ariko akora Gakondo, R&B, Afrobeat n’izindi. Yumvikanisha ko ashaka gukora umuziki ndengamipaka, ndetse afite indirimbo zanditse ari guteganya gukora akazigeza ku bakunzi be.

Umwarimu Tuyishimire Erneste yakoze indirimbo ikangurira buri wese kugira uruhare mu kuzahura ireme ry'uburezi mu Rwanda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IREME RY'UBUREZI' Y'UMUHANZI ERNEST TUYISHIMIRE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Philos3 years ago
    Uyu Mwalimu rwose ibyo avuga ni ukuri. Irene ry' uburezi ntiryagerwaho hatabayeho ubufatanye. Nakomereze aho kuko ubukangurambaga burakenewe. Murakoze
  • Ernest TUYISHIMIRE 3 years ago
    Ibi ni sawa kbs





Inyarwanda BACKGROUND