RFL
Kigali

Twaganiriye n’abakobwa ba mbere babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Supranational 2020-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2020 20:46
1


Abakobwa batandatu bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020, bagaragajwe uyu munsi mu gihe hategerejwe ikindi cyiciro cy’abakobwa icyenda, bose hamwe bakaba abakobwa 15.



Ni mu gikorwa cyabereye kuri Sunday Park mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020. Byari biteganyijwe ko abakobwa 15 bemejwe bitabira, ariko icyenda bazitiwe n’imvura yabyukiye ku muryango. 

Abakobwa 15 bazavamo 10 batoranyijwe mu barenga 30 bari biyandikishije bagaragaza inyota yo kwitabira iri rushanwa. Barimo abakobwa basanzwe bitabiriye Miss Rwanda 2019 -2020, ariko ku munota wa nyuma bavuze ko batakitabiriye ku mpamvu zabo bwite.

Abakobwa batandatu babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 ni Grace Munezero na Irene Charlene bahatanye muri Miss Rwanda 2020 bakagarukira mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero, Uguyeneza Alia, Umuganwa Carine, Urusaro Ange Princess ndetse na Uwase Denyse.

Ineza Charlene w’imyaka 20 y’amavuko uri mu bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020, yabwiye INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo kwitabira amarushanwa y’ubwiza akiri muto, agakomezwa kuzitirwa n’uko nta ndangamuntu yari bwafate.

Uyu mukobwa wiga ibijyanye na Computer muri Kaminuza mu mwaka wa Mbere, avuga ko yakomeje kwitegura no kwihugura ku marushanwa y’ubwiza, bigeze mu gihe cyo kwitabira Miss Rwanda 2020, aba mu b’imbere kuko yumvaga ko noneho ntakimuzitira.

Ntacyo yishinja cyatumye ategukana ikamba, ahubwo ngo iri rushanwa ryamufunguriye amarembo anabasha kubona akazi muri kompanyi yitwa Za Niheza yatangijwe na Shima Charles wagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 24 aba muri Canada.

Uyu mukobwa wo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko afite icyizere cy’uko azitwara neza muri Miss Supranational Rwanda 2020, ashingiye ku kuba afite umushinga ujyanye n’uburezi uzagirira akamaro benshi mu bakiri mu mashuri, bagahitamo amasomo biga bigendanye n’ibyo bakunda.

Ati “Njya nitangaho urugero, iyo nzaba kuba narize Computer mu mashuri yisumbuye nagera muri Kaminuza nkiga ibijyanye n’ibaruramari, nakubeshye ntabwo nari kubibasha. Kuko nari kugendera mu kigare nkavuga nti ngiye muri Management iroroshye, ariko bujya gukomeza ikintu wize hasi biguhereza urufatiro rwiza.”

Charlene avuga ko yiteguye gukomeza umushinga nubwo atakwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda iri kuba ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.

Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi w’ikigo Supra Family gitegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko mu gihe amwe mu marushanwa y’ubwiza yahagaritse gukora kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe, bo bahisemo gukora bitewe n’ishusho y’uko iri rushanwa ryagenze ku nshuro ya mbere.

Uyu muyobozi yavuze ko bazubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, banifashishije ikoranabuhanga kugira ngo iri rushanwa rizagende neza nk’uko bariteguye.

Nsengiyumva avuga ko kuri iyi nshuro bakuyemo ‘bikini’ bitewe n’imiterere y’iri rushanwa. Ati “Ntabwo ari uko hari ikindi kibazo twayigizeho (Bikini) n’iza mpinduka za Covid-19. Urumva niba turi muri Covid-19, abantu muri salle ntibemewe ari benshi, hari ahantu henshi tutazahura.”

Akomeza ati “…Kubera ko hari ibigomba kuvamo byanze bikunze tubisimbuze ibindi tubona byajyana n’imiterere ya Televiziyo. Urugero niba tuzakoresha ibiganiro kuri Televiziyo kugira ngo bagaragare, nonese umukobwa yajya muri Tv Show yambaye bikini, agiye kuganira cyangwa…Ntabwo byari gukunda.”

Nsengiyumva avuga ko muri iki gihe abakobwa bemerewe gukomeza kwiyandikisha, kugeza igihe hazatangarizwa 15 bazavamo 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Abakobwa 10 bazahita bahatana mu cyiciro ‘Social Media Influencer’ kugeza, ku wa 01 Ukuboza 2020 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational agasimbura Miss Umunyana Shanitah.

Iri rushanwa iha ikaze abakobwa bari hagati y’imyaka 20 y’amavuko na 28 y’amavuko.  Ibice byose by’iri rushanwa bizatambuka kuri TV1 no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa mu gihe cy’amezi asaga abiri rizamara riba.

Iri rushanwa ririmo ibice bine nko kuvugira mu ruhame (Public Speaking), ibiganiro mpaka (Debate), kwerekana imideli (Fashion) ndetse no kwihangira imirimo (Entrepreneurship); ku buryo umukobwa uzaryitabira hari ibyo rizamusigira akafasha kwiteza imbere.

Miss Supranational ku rwego rw’Isi izabera muri Poland hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2021.

AMAFOTO Y'ABAKOBWA BATANDATU BABONYE ITIKE YO GUKOMEZA MURI MISS SUPRANATIONAL RWANDA 2020

Munezero Grace yahatanye muri Miss Rwanda 2020, afite icyizere cyo kwitwara neza muri Miss Supranational Rwanda 2020

Umuganwa Carine ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa Gatatu, aho yiga ibijyanye n'ubuhinzi

Uguyeneza Alia akunda ibijyanye no kurimbisha ahantu, ndetse amashuri yisumbuye yize muri Kenya

Ineza Charlene w'imyaka 20 y'amavuko yiga ibijyanye na Computer muri Kaminuza mu mwaka wa mbere

Uwase Denise w'imyaka 21 y'amavuko akomoka mu Karere ka Musanze, yiga ibijyanye na Civil Engineering muri Ines Ruhengeri

Urusaro Ange Princess yavuze ko asanzwe akurikirana bya hafi iby'amarushanwa y'ubwiza byanatumye yitabira Miss Supranational Rwanda 2020

Aba bakobwa bavuye muri 30 bari biyandikishije muri iri rushanwa barimo abazwi bahinduye gahunda ku munota wa nyuma

Abakobwa batandatu ba mbere babonye amahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda, yavuze ko bakuyemo 'bikini' bitewe n'imiterere y'irushanwa kuri iyi nshuro

Kanda hano urebe amafoto menshi:

KANDA HANO UREBE ABAKOBWA BA MBERE BABONYE ITIKE MURI MISS SUPRANATIONAL RWANDA 2020

AMAFOTO & VIDEO; Aime Filmz - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUTUYE Eric Benjamin3 years ago
    Charlene akwiye ikamba rwose, ndabona intsinzi mu maso ye!





Inyarwanda BACKGROUND