RFL
Kigali

Itangazo rya cyamunara y'umutungo utimukanwa ufite agaciro ka Miliyoni zisaga 19 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/11/2020 17:57
0


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi Mukuru cyo kugurisha ingwate cyo kuwa 06/10/2020 muri RDB REF.NO 020-066823 kugira ngo hishyurwe umwenda umukiriya abereyemo Banki;



Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko uwa 13/11/2020, guhera saa tanu (11H00) z'amanywa azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ufite UPI; 4/03/08/01/581, uherereye mu Mudugudu wa Gatorwa, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ugizwe n'ubutaka burimo inzu bufite ubuso bungana na 368 m2 ukaba ufite agaciro kangana na 19,523,550 Frw y'amafaranga y'u Rwanda.

Abifuza gupiganwa bagomba kwishyura ingwate y'ipiganwa ya 5% ingana na 976,177 Frw ashyirwa kuri konti 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) icyungwa na Minisiteri y'Ubutabera. Ifoto n'igenagaciro by'ubwo mutungo biboneka hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu kurangiza inyandikompesha ku rubuga rwa www.cyamunara.gov.rw

Gusura ingwate bizakorwa mu minsi y'akazi guhera kuwa 06/11/2020 kugeza kuwa 12/11/2020 mu masaha y'akazi guhera saa Mbiri za mu gitondo kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefone 0788424537/0784748821

Bikorewe i Kigali kuwa 06/11/2020

Ushinzwe kugurisha ingwate Me NYIRANDAYAMBAJE Mediatrice ni we washyize umukono kuri iri tangazo


Itangazo rya cyamunara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND