RFL
Kigali

Omar Sidibe byavugwaga ko ashobora gutera umugongo Rayon Sports yasesekaye i Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/11/2020 15:42
0


Nyuma y'iminsi itari mike umunya-Mali Omar Sidibe ari mu biruhuko iwabo, havuzwe byinshi birimo ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ashobora gukwepa Rayon Sports ntagaruke mu Rwanda nyuma yo guhindura itike yagombaga kuziraho inshuro zirenze imwe, gusa kuri ubu yageze mu Rwanda aho aje gufasha iyi kipe urugamba ifite ruzatangira mu Ukuboza 2020.



Sidibe yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya kigali, giherereye i Kanombe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, bikaba biteganyijwe ko ku wa gatatu tariki 11, azahita asanga bagenzi be mu mwiherero aho bari kwitegura umwaka utaha w'imikino uzatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko Omar Sidibe yageze mu Rwanda, ndetse bakaba bakumbuye ibirori bye mu kibuga.

Yagize iti: "Sidibe na none ari i Kigali! Dukumbuye amacenga ye, amashoti ndetse n'ibitego bye.  #SidibéOmar yageze I Kigali ku munsi w'ejo azasanga bagenzi be mu mwiherero".

Kuwa 05 Kamena 2020, nibwo byamenyekanye ko Omar Sidibe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Sidibe yageze muri Rayon Sports muri 2019, ayifasha kugarura umutekano mu kibuga hagati mu mwaka ushize w'imikino, kuri ubu akaba yaragizwe kapiteni wungirije w'iyi kipe.

Sidibé ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mwaka ushize w’imikino, by’umwihariko ku buhanga bwe mu kibuga ndetse n‘buryo aganiriza bagenzi be anabahagarika mu kibuga, byatumwe bamuha akazina ka ‘Mwalimu’.

Omar Sidibé yakiniye amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika arimo AS VITA Club yo muri DR Congo, Stade Malien na Djoliba z’iwabo muri Mali, ndetse yanakiniye Hatayspor yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya.

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko Sidibe yasesekaye i Kigali

Sidibe ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mwaka ushize w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND