RFL
Kigali

Mudandi Frank yasohoye indirimbo nshya “Pya” asaba abakundana kureka kuryamana mbere yo gushakana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/11/2020 13:57
0


Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye yagiye ahuriramo na bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda, Mudandi Frank yasohoye indirimbo nshya yise “Pya” ikangurira abakundana kureka kuryamana mbere yo kurushinga, ibizwi nka 'Avance' dore ko ari bimwe mu bintu bikorwa cyane muri iyi minsi.



Ndamyirokoye François (Mudandi Frank) ukora akazi karimo n’itangazamakuru, aganira na Inyarwanda.com yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye ahereye ku kuntu hariho abumva ko batarushinga batabanje gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe abona bidakwiye akumva ko byabaho mu gihe abantu bashakanye byemewe n’amategeko bakabana nk’umugore n’umugabo.


Mu magambo ye, Mudandi yagize ati “Njye nahimbye iyi ndirimbo nyuma y’uko umwe mu nshuti zanjye yakunze umukobwa ariko umukobwa amubera ibamba yumva ko amugamijeho kumwinezezaho kandi yaramukundaga by’ukuri kuko gahunda yari amufiteho ari uko babana bakabyara hungu na kobwa”.

Ashimangira ko iyo ari imwe mu mpamvu zatumye ahimba iyo ndirimbo, gusa na we ngo yayihimbye agendeye ko yamaze kumenya no gusobanukirwa ko urukundo nyarwo ntako rusa. Iyi ndirimbo yayisohoye mu buryo bw’amajwi, gusa ngo amashusho yayo azagaragara kuri Alubumu akomeje gutegura azamurika mu mwaka utaha.


Ku bakunda kubyina, iyi ndirimbo ya Mudandi irabyinitse cyane kuko ifite umudiho w’injyana yo muri Afurika y’Epfo kandi iririmbye mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igifaransa. Ku rundi ruhande uyu muhanzi avuga ko arimo gutegura indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana igomba kuzasohoka mu mpera z’uyu mwaka.

Iyo ndirimbo kandi ngo izaba ari intangiro yo gukora indirimbo zihimbaza Imana ngo kuko nta yindi yari yagakora. Mudandi Frank wakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Intore Masamba, Makanyaga, Mariya Yohana, Nzayisenga, Sophia, Young Grace ndetse na Jay C avuga ko kuri Alubumu ye hazumvikanaho abandi bahanzi bakomeye.


Mu bo kandi ateganya gukorana indirimbo nabo harimo abaririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza. Izindi ndirimbo uyu muhanzi afite harimo iyitwa “Ni Miss”, “Kabana”, “Kenyera ukomeze” yakoranye na Masamba, Mariya Yohana, Makanyaga na Nzayisenga Sophia, afite kandi iyitwa Cherie yakoranye na Young Grace n’izindi zirimo n’iyo yakoranye n’umuraperi Jay C.

Uretse izi kandi yagiye asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi zirimo iyitwa “Perfect” ya Edsheeran” n’iyitwa “Too good at goodbyes” ya Sam Smith. Abatunganya indirimbo yagiye akorana nabo harimo Track Slayer, Evdks, Iyzo ndetse na Laser beat. Avuga ko izindi ndirimbo azazikorana n’abandi ba Producers nabo bafite amazina akomeye mu gukora indirimbo.

KANDA HANO WUMVE " PYA" YA MUDANDI FRANK


KANDA HANO  WUMVE "KENYERA" YA MUDANDI FRANK, MAKANYAGA, MASAMBA, MARIYA YOHANA  NA SOPHIA


KANDA HANO WUMVE CHERIE YA MUDANDI FRANK YAKORANYE NA YOUNG GRACE


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMUNTU MBWA" YA MUDANDI FRANK NA JAY C







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND