RFL
Kigali

Gukina nta bafana ku kibuga ni amahirwe akomeye kuri twe, tuzayabyaza umusaruro - Mashami Vincent

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/11/2020 10:15
1


Nyuma yuko ikipe y'igihugu Amavubi igeze amahoro muri Cape Vert ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko biteguye kwambarira urugamba ku wa kane mu mukino bazakina na Cape Vert, aho uyu mutoza asanga gukina nta bafana bizaba andi mahirwe akomeye ku Mavubi.



Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF yategetse ko imikino y'umunsi wa gatatu n'uwa kane mu  gushaka itike y'igikombo cya Afurika CAN 2021, izakinwa nta bafana bari ku bibuga.

Umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Cape Vert ku wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, uzabera i Praia muri Cape Vert, uzakinwa nta bafana bari ku kibuga, ibintu umutoza Mashami asanga bizabongerera imbaraga ndetse n'amahirwe yo kuzahangana na Cape Vert izaba ikinira mu rugo.

Yagize ati" Navuga ko ari amahirwe kuri twe, kuzakina nta bafana bari ku kibuga kuko burya nubwo umufana atajya mu kibuga ngo akine ariko ntitwakwirengagiza ko burya aba ari umukinnyi wa 12, kuba batazaba bari ku kibuga rero bizatwongerera imbaraga zo guhangana na Cape Vert, kandi turatekereza ko tuzakora ibishoboka byose tugashaka umusaruro mwiza nubwo bigoye".

Mashami avuga ko kuba Abakinnyi hari abamaze amezi 7 badakina, byababereye imbogamizi mu myiteguro yabo, ariko bazagerageza gukora ibishoboka byose bahatane nk'abagabo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri mbere ya saa sita Amavubi akorera imyitozo ya mbere muri Cape Vert, aho baza gukorera muri Gym, mu gihe ku mugoroba bazagukora ku mupira.

Umukino ubanza hagati y'u Rwanda na Cape vert uteganyijwe ku wa 12 Ugushyingo 2020 muri Cape Vert, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 17 Ugushyingo 2020 i Kigali.

Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yabanje yo mu itsinda, harimo uwa Mozambique i Maputo ndetse na Cameroun i Kigali mu 2019.

Amavubi yasesekaye amahoro muri Cape Vert

Umukino w'u Rwanda na Cape Vert uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku isaha ya Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatuzo3 years ago
    Nibadusebye nyine twarabimenyereye, Kandi ubwo umutoza azambara ya segre ya caf narumiwe peee





Inyarwanda BACKGROUND