RFL
Kigali

Yasipi na Irene bari gutorwa kuri internet ngo haboneka userukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2020 11:28
0


Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019 na Murebwayire Irene witabiriye Miss Rwanda 2019, batangiye gutorwa binyuze ku matora yo kuri internet ngo haboneke userukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020.



Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, ni bwo hatowe abakobwa batanu babonye itike yo kuzavamo umwe uzaserukira u Rwanda mu rushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 rizabera mu gihugu cya Nigeria.

Ni mu ijonjora ryabereye kuri Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye igikorwa cyo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda muri iri rushanwa rimaze kuba ubukombe muri Nigeria.

Abakobwa batanu babonye amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro ni Uwihirwe Yassip Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019; Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, Uwase Aisha na Kirezi Rutaremara Brune bitabiriye Miss Rwanda 2020 na Gacukuzi Belyse witabiriye Miss Rwanda 2018.

Aba bakobwa batsinze nyuma y’uko banyuze imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye, ndetse bakayirekana mu myambaro isanzwe no mwambaro wo kogana uzwi nka ‘bikini’ udakunze kuvugwaho rumwe na benshi.

Murebwayire Irene yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye cyane kuba ari umwe mu bo akanama nkemurampaka kemeje, avuga ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda muri iri rushanwa nabona amahirwe agatsinda.

Ati “Yego! Birashimishije cyane kuko ari indi ntera nateye kuba ndi mu cyiciro cya nyuma. Imana nibifanshamo nzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar.”

Ni mu gihe Miss Uwihirwe Yasipi yavuze ko ari iby’igiciro kinini n’ishema kuba yageze ku cyiciro cya nyuma. Uyu mukobwa yashimye abamushyigikiye mu rwego rwa Miss Rwanda 2019 ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we.

Avuga ko urugendo rwe rukomereje muri Miss Africa Calabar, asaba abantu kumutora. Miss Yasipi avuga ko gushyigikira we na Irene ‘ari ukuzamura ibendera ry’Igihugu ku rwego mpuzamahanga’.

Gutora muri iri rushanwa ukoresha uburyo bwo kwishyura ukoresheje debit/Credit Card ariko wakoresha na Mobile Money kuri 0789914381. Bati “Hanyuma izindi transaction tukazikurikirana’.

Gutora ni 1$ arakabahaka hafi 1000 Frw. Yaba Irene ndetse na Miss Yasip nta numwe uragira ijwi rimwe muri aya matora azasozwa mu minsi ine iri imbere. Birashoboka ko umukobwa ufite amafaranga menshi ari we uzaserukira u Rwanda, bitewe n’uko gutora bihenze.

Uretse u Rwanda rwamaze kubona abahatanye mu cyiciro cya nyuma, Kenya, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zambia, Zimbabwe na Cameroon nabo bategereje uzabaserukira muri iri rushanwa ribera muri Nigeria.

KANDA HANO UTANGIRA GUTORA UMWE MURI ABA BAKOBWA

Miss Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ahataniye guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020


Murebwayire Irene witabiriye Miss Rwanda 2019 arashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar izabera muri Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND