RFL
Kigali

Yakuze yifuza kuba umwanditsi w’ibitabo: Menya byinshi utari uzi kuri Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2020 10:26
0


Madame Kamala Harris uherutse guca agahigo ko kuba umugore wa mbere mu mateka y’igihugu cya Amerika wabaye Visi Perezida, by'umwihariko akaba umwirabura wa mbere ugiye kuri uwo mwanya, tugiye kubagezaho byinshi bimwerekeyeho.



Hari ibintu byinshi byaranze uyu mugore abantu batazi, yaba mu buzima bwe busanzwe, mu kazi ke ka politiki ndetse n’ahandi hatandukanye, bimwe mu byamuranze 10 bitangaje utari uzi ngibi:

1)      Kamala Harris yavutse mu muryango w’impunzi. Se yitwa Donald J Harris akomoka mu gihugu cya Jamaica, nyina umubyara yitwa Shyamala Gopalan akaba ari umuhindekazi.

2)      Guhera ku myaka 12 Kamala Harris yahoraga abwira ababyeyi be ko yifuza kuzaba umwanditsi w’ibitabo by’abana, yanamaraga umwanya munini asoma ibitabo by’abana bigizwe n’ibishushanyo.

3)      Ni we wabaye umwiraburakazi ufite amaraso y'Abahinde wa mbere ku mwanya w’umucamanza mukuru w'agace ka California.

4)      Kamala Harris by'umwihariko ni we wabaye umwiraburakazi wa mbere wabaye umusenateri w'agace ka California.

5)      Uretse kuba yarabaye umwiraburakazi wa mbere wiyamamarije ku mwanya w'ubu Visi Perezida, yanabaye umugore wa gatatu mu mateka ya Amerika wahataniye uyu mwanya kuko mbere ye hari babiri babikoze gusa ntibatsinda, abo bagore ni Sarah Palin ndetse na Geraldine Ferraro.

6)      N'ubwo yagiye muri politiki ntabwo byamubujije gusohoza inzozi ze zo kwandika ibitabo. Kugeza ubu Kamala Harris afite ibitabo 3 yanditse. Muri 2009 yanditse icyitwa Smart on Crime, muri 2019 yanditse icyitwa The Truths We Hold, nyuma y'icyo yakurikijeho icyitwa Superheroes Are.

7)      Izina rye Kamala risobanuye indabo zihumura zo mu bwoko bwitwa Sanskrit, izi ndabo ni nazo ategura mu nzu ye ndetse no mu biro bye aziteguramo.

8)      Ku myaka ye 56, Kamala Harris ntiyigeze abyara gusa afite abana babiri abereye mukase, abo bana ni abo umugabo we witwa Douglas Emhoff yabyaranye n’umugore we wa mbere. Abo bana kandi ni umuhungu witwa John Coltrane n’umukobwa witwa Ella Fitzgerald.


9)      Kamala Harris ni umukunzi w’umuziki dore ko yanatangaje abahanzi b'ibihe byose kuri we akunda, muri abo bahanzi harimo Beyonce, nyakwigendera Notorious BIG ndetse na Kendrik Lamar.

10) Nk'uko Kamala Harris yabitangarije ikinyamakuru Elle Magazine, yavuze ko n'ubwo ari muri politiki atari byo yifuzaga gukora, gusa ubwo yabitangiraga yaje kubikunda maze aguma muri iyo nzira ya politiki.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND