RFL
Kigali

MTN Rwanda yatanze uburenganzira bwo gukoresha API ya Mobile Money ku bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/11/2020 16:56
1


Mu rwego rw’ibikorwa bigamije kugeza serivise z’imari kuri bose, MTN Rwanda inejejwe no kumenyesha abanyarwanda ko yahaye abikorera mu by’ikoranabuhanga uburenganzira bwo gukoresha urubuga rwa API ya Mobile Money.



MTN Mobile Money (MoMo) ni rwo rubuga rukoreshwa na benshi mu kwishyurana mu Rwanda. Mu gutanga uburenganzira bwo gukoresha iyi API ya MoMo, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bashobora guhanga udushya ku rubuga bakanakora porogaramu n’ibisubizo bizageza kuri benshi serivise z’imari ku bakiriya bagera kuri miliyoni 3.2 ba MoMo.

Umuyobozi mukuru wa MTN, Mitwa Ng’ambi yagize ati: “Tunejejwe no gutanga ku mugaragaro uburenganzira bwo gukoresha API ya MoMo. Nk’uko ikoranabuhanga ritera imbere umunsi ku wundi, intego yacu ni ugukomeza kuba ku ruhembe mu gukoresha ikoranabuhanga, hagamijwe kurushaho kunoza imibereho y’abanyarwanda kandi gutanga uburenganzira kuri uru rubuga rwa API ya MoMo, birashimangira iyi ntego; hatangwa amahirwe ku bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga b’imbere mu gihugu, bagashobora guhanga ibizatuma serivise z‘imari zigera kuri bose no kurushaho kuzinoza,”

Abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bagera ku rubuga rwa API ya Mobile Money banyuze ku rubuga rwa interineti ari rwo https://momoapi.mtn.co.rw/

Yongeyeho kandi ko “Mu gihe cyashize, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bagombaga kuza kuri  MTN bagasabwa byinshi kugirango bemererwe. Ariko ubu bashobora kubikorera mu ngo zabo. Sisiteme yo gukorera kuri interineti iha uburyo abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bwo gusuzuma ibyo bakoze mbere y’uko bijya ahagaragara, hakoreshejwe sandbox ya API iri ku rubuga nta kiguzi.”

Kuba hari uburenganzira bwo gukoresha API, bizatanga amahirwe ku bahanga udushya, babyaze umusaruro ibikorwa byabo, ibintu bizatuma abakoresha MoMo barushaho kwiyongera mu Rwanda.

Igihe porogaramu z’ikoranabuhanga zimaze gutsinda isuzuma, MTN igirana amasezerano n’abakoze za porogaramu ku kiguzi cyo kuzikoresha, bakayashyiraho umukono hanyuma bagahabwa ikaze ku rubuga, aho APIs zitangira gukoreshwa umunsi ku wundi.  

Mu rwego rwo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’imari kuri bose, MTN irahamagarira abikorera mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bafite hagati y’imyaka 15 – 35 kwitabira irushanwa rya MTN Yolo Hackathon bagatsindira kugeza ku FRW 2,000,000. Iri rushanwa rikazatangira ku mugaragaro ku itariki ya 15 Mutarama 2021.

Avuga ku bya Hackathon, Ng’ambi yavuze yuko “MTN Yolo Hackathon ari uburyo bwo gukomeza kwerekana ubushake MTN ifite mu kuba umufatanyabikorwa witeguye gufatanya n’abagize umuryango mugari w’abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Gusangiza abandi ibihangano by’agaciro, bituma habaho ubukungu bugera kuri bose, ni byo shingiro ry’ibikorwa byose na MTN.

Turishimira uruhare rw’ubufatanye mu gukomeza gutuma abanyarwanda benshi bakomeza kwishimira inyungu z’imibereho myiza iri ku muyoboro.”

Buri wese uzitabira Hackathon arasabwa kwerekana ibibazo ashaka gukemura no gutanga ibisubizo bishoboka, bishobora kwaguka, byagera kuri benshi, kandi bibyara inyungu muri buriya buryo twavuze.  

Itangazo rihamagarira kwitabira irushanwa, amategeko n’amabwiriza kimwe n’ibindi byubahirizwa bya MTN Yolo Hackathon bizatangazwa mu mpera z’Ukuboza, 2020 kandi bizashyirwa ku rubuga rwa MTN arirwo www.mtn.co.rw.

Ku kibazo cyose kirebana na API ya MoMo cyangwa MTN Yolo Hackathon izaba mu minsi iri imbere, ababishaka babariza kuri MTN banyuze ku rubuga rwa momo.RW@mtn.com.

Ushobora kugera kuri byinshi hamwe na MoMo API



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbarushimana Tocles2 years ago
    Mberenambere ndashimira abayobozi ba MTN ukuntu batekereje inyungu zabose batugezaho service nziza igitekerezo cyanjye rero numvaga badufasha nkuko tubona amashop menshi hiryanohino ya itel bakorohereza aba Agent babo igihe haba harugaragaje ko yafungura agashimi mbona ikoranabuhanga ryakwiyongera cyene muma karitsiye murakoze





Inyarwanda BACKGROUND