RFL
Kigali

Muyoboke yaciye amarenga ku gusinyisha abahanzi bashya hakiri urujijo ku mikoranire ye na Allioni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2020 16:48
0


Umujyanama w’abahanzi ubimazemo igihe kinini, Muyoboke Alexis yaciye amarenga ku gusinyisha abahanzi bashya, ni nyuma y’uko hakiri urujijo ku masezerano y’imikoranire yagiranye n’umuhanzikazi Allioni Buzindu.



Uyu mugabo umaze igihe kinini areberera inyungu z’abahanzi batandukanye, yaherukaga kuba umujyanama w’umuhanzikazi Allioni Buzindu ku masezerano bagiranye mu mwaka wa 2018, gusa ubu abantu ntibazi niba bakiri kumwe. 

Ubwo yamurikiraga itangazamakuru filime ‘Za Nduru’, kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, yakoze afatanyije na Niyonizera Judithe, yavuze ko nubwo hari igihe ajya atekereza kuva mu muziki, ari icyemezo kitazamworohera gufata kuko ashaka gukomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda.

Muyoboke avuga ko igihe azaba ahagaritse kureberera inyungu z’abahanzi, atazinjira muri politiki nk’uko benshi bakunze kubivuga, ahubwo ngo azakomeza kunyuza ibikorwa bye muri kompanyi ya Decent Entertainment yashinze.

Muyoboke yavuze ko mu minsi iri imbere azabwira itangazamakuru icyo yari amaze igihe ahugiyeho. Ati “Mbonereho no kubabwira y’uko bitarenze iminsi 10, nzongera mbahamagare gutya hari icyo nshaka kubatangariza...Nzababwira, kandi nabwo nzababwira mvuga ku muziki.”

Muyoboye yavuze ko imyaka 15 amaze mu muziki, hari benshi bawumusanzemo bawuvamo ariko we awutindamo bitewe n’uko yifuza impinduka. Kandi ngo zirimo ziragaragara.

Mu mpinduka abona mu muziki, harimo no kuba aba Minisitiri basigaye bavuga kuri zimwe mu ndirimbo zasohoye.

Muyoboke ntiyerura neza icyo azabwira itangazamakuru mu minsi 10 iri imbere.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko agiye kugaragaza abahanzi babiri yasinyishije agiye gutangira kureberera inyungu mu gihe cy’imyaka iri imbere.

Muri aba bahanzi harimo umwe wamaze gukora indirimbo, ndetse yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ni abahanzi bashya ariko bafite impano zihariye byatumye Muyoboke yiyemeza kubafasha.

Muyoboke agiye gusinyisha aba bahanzi mu gihe ntawe uzi uko imikoranire ye na Allioni yarangiye.

Ku wa 07 Gicurasi 2020, Allioni yabwiye INYARWANDA, ko kontaro ye na Muyoboke ‘igifite imyaka myinshi’. Avuga ko kuba adasohora indirimbo mu buryo bwikurikirana, ariko uko ashaka gutegura ibinoze.

Ati “Nishimira kuba nakora indirimbo nziza ndibuzane koko Abanyarwanda bakayikunda kurusha uko nashyira hanze indirimbo nyinshi ntizigire akamaro.”

Mu maboko ya Alexis Muyoboke, Allioni yakoze indirimbo nka ‘Tuza’ na Bruce Melodie, ‘Hahandi’ n’izindi nyinshi. Allioni ni umwe mu bakobwa bazwi mu njyana ya Dancehall na Afrobeat.

Muri Kanama 2018 ni bwo Allioni yagiranye amasezerano na Decent Entertainment ya Alex Muyoboke. Ni nyuma y’igihe gito cyari gishize Muyoboke atandukanye n’itsinda rya Charly&Nina.

Muyoboke yazamuye benshi mu bahanzi banyuranye barimo; Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, itsinda rya Charly&Nina n'abandi.

Muyoboke Alexis agiye gusinyisha abahanzi bashya nyuma y'urujijo rw'imikoranire ye n'umuhanzikazi Buzindi Allioni

Muri Gicurasi 2020, Allioni yabwiye INYARWANDA ko kontaro ye Muyoboke ifite myinshi ko bagikorana

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME 'ZA NDURU' MUYOBOKE ALEXIS YATEGUYE AFATANYIJE NA NIYONIZERA JUDITHE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND